Kubahana no gusenga byatumye barambana imyaka 66

Nyirabagirishya Hillary na Kanyenduga Florien bavuga ko ibanga ryatumye barambana imyaka 66 nk’umugabo n’umugore babikesha gusenga no kumenya kubahana

Florien na Hilary ubwo bari basuwe n'abanyamakuru.
Florien na Hilary ubwo bari basuwe n’abanyamakuru.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Kamukina mu Murenge wa Kimuhurura w’Akarere ka Gasabo, wabyaye abana 10, umunani bakaba bakiriho ndetse barubatse ingo zabo.

Nyuma yo gutura i Cyangugu bakaza kwimukira i Kigali nyuma ye Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ibanga ribagejeje kuri iyi myaka babana, ari isengesho no kumenya kubahana, buri wese akamenya inshingano ze kandi bakajya inama muri byose.

Kanyenduka yashatse Nyirabagirishya afite imyaka 20, umugore we afite imyaka 18, bari baje i Kigali bashaka imibereho. Bemeza ko gusenga no kubahana muri byose ari yo ntwaro y’urugo rwiza, bakagaya abakobwa n’abahungu b’ubu bashakana barabaye ibirara, birambagiriza ndetse batakibuka no gusenga.

Nyirabagirishya yagize ati “Ab’ubu ibyabo byaratuyobeye! Baja gushakana bose ari ibirara, nta bwitonzi na mba baba bafite, barirambagiriza ku buryo kuramba kw’ingo zabo bigoranye cyane.”

Urubyiruko rw’ubu rwemeranywa n’aba babyeyi ariko rukabasaba kwibuka ko ibihe byahindutse, ikoranabuhanga rikaza, amashuri akiyongera, ibirangaza bikaba byinshi.

Denise, Ornella na Melissa bahuriza ku kuba abantu b’ubu baba barahuye na byinshi, barabonanye n’abantu benshi ku buryo bigoye ko ubwitonzi bw’aba kera bwangana n’ubw’ab’ubu.

Umwe yagize ati “Twebwe tuba twarahuye na benshi, iyo dushatse hari ubwo iyo umwe akurebye nabi utekereza undi mwigeze guhura, bityo urugo rugasenyuka rutyo. Biragoye ko ingo zacu zaramba nk’iza kera.”

Uwihanganye Joe na we yunga mu ry’abasaza bavuga ko ab’ubu bataye umuco, agasanga bitoroshye kandi ko bikeneye umuti ukomeye.

Yagize ati “Hari ababa bakurikiranye ibintu, mu gushaka benshi baba barabonanye n’abantu benshi kandi rwose ntibazi Imana. Ntabwo ibyo aba kera bavuga bigoye.”

Kanyenduga na Nyirabagirishya banenga ingo z’ubu kujegajega, bagasaba abakiri bato kugisha inama mbere yo gushaka, bakimika isengesho mu buzima bwabo kandi bakitoza umuco wo kubahana no koroherana nk’ibanga ryo kubaka urugo ruhamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka