Kagame na Idriss Déby, Abakuru b’Ibihugu ba mbere bahawe Pasiporo Nyafurika

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika uteraniye i Kigali watanze pasiporo (urwandiko rw’inzira) yo kugenda ibihugu bya Afurika nta mipaka, bwa mbere ku bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tchad.

Perezida Kagame na Idriss Déby Itno uyoboye AU, ni bo ba mbere bahawe Pasiporo Nyafurika.
Perezida Kagame na Idriss Déby Itno uyoboye AU, ni bo ba mbere bahawe Pasiporo Nyafurika.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Idriss Déby Itno wa Tchad unayobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ni bo bakuru b’ibihugu ba mbere muri Afurika bahawe izo pasiporo, uretse ko n’abandi baza kuva i Kigali bazijyanye.

Perezida Kagame na Idriss Déby bagaragaje ko bishimiye izi pasiporo cyane, aho bazerekanye bamara akanya bazishyize hejuru.

Idriss Déby yahise agira ati " Maze guhabwa iyi pasiporo, niyumvise nk’Umunyafurika wa mbere, ariko nkabona ko Paul ari uwa kabiri."

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, akaba ari we watanze pasiporo ku bakuru b’ibihugu, yagize ati "Ubu noneho twatangiye kwizera ko tugiye kugenderana nta mipaka hagati y’Abanyafurika."

Uyu mwanzuro wo gutanga passport zorohereza abaturage ba Afurika kugenda muri buri gihugu nta rundi ruhushya rwo kwinjira basabye, abakuru b’ibihugu ngo bawufashe kugira ngo borohereze abanyafurika kugenderana, gusabana, guhahirana no kurushaho kubagira umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twishimiye umwanzuro wavuye muriyo nama

irakoze yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Twishimiye Imyanzuro Yafatiwe M Uri Namana Kwiterambere Ryafuka Dushimira Perezida Wacu Por Kagame

Yankurije Egidia yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

TWISHIMI ICYO GIKORWA CYAVUYE MURI IYO NAMA CYO GUHINDURA ABANY’AFRIKA UMWE.

BIKORIMANA OBED yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka