Inkubito y’Icyeza yashimye Madame Jeannette Kagame ibinyujije mu bugeni

Umutoniwase Edwige w’imyaka 18 yashushanyije ifoto ya Madame Jeanette Kagame mu rwego rwo kumushimira byimazeyo agaciro aha abakobwa.

Umutoniwase yashyikirije Rwabuhihi ifoto yashushanyije ya Madame Jeannette Kagame.
Umutoniwase yashyikirije Rwabuhihi ifoto yashushanyije ya Madame Jeannette Kagame.

Ni umwe mu bakobwa batsinze neza kurusha abandi ku rwego rw’igihugu bari mu cyiciro cy’Inkubito z’Icyeza bahembwa n’Imbuto Foundation ihagarariwe Madame Jeanette Kagame.

Basoje amahugurwa mu ikoranabuhanga bakoreraga mu Kigo cy’ubumenyingiro Tumba College of Technology (TCT) kuri uyu wa 18 Kanama 2016.

Umutoniwase yavuze ko nta kintu yabona ahemba Madame Jeanette Kagame, bitewe n’agaciro yabahaye.

Yagize ati “Twe abakobwa adufasha kwiga neza kuko twari twarasigaye inyuma cyane cyane mu ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu nashushanyije iyi foto ngirango mwereke ko umutima wanjye uzirikana cyane ibyo adahwema kudukorera.”

Gasana Jerome, umuyobozi mukuru wa WDA ashyikiriza Umutoniwase seritifika itangwa n'ikigo CISCO gishinzwe ikoranabuhanga ku rwego rw'isi.
Gasana Jerome, umuyobozi mukuru wa WDA ashyikiriza Umutoniwase seritifika itangwa n’ikigo CISCO gishinzwe ikoranabuhanga ku rwego rw’isi.

Umutoniwase wigiye gushushanya mu ishuri ryisumbuye rya Ecole d’Art Nyundo, yashyikirije iyo mpano Rose Rwabuhihi, kugira ngo azayishyikirize Madame Jeannette Kagame.

Yavuze ko gushushanya ari na byo azakomeza muri Kaminuza, kuko biri mu ndoto ze zo kugira inzu ikorerwamo ibijyanye no gushushya (Gallery D’arts).

Rose Rwabuhihi, uhagarariye urwego rushinzwe uburinganire ku rwego rw’Igihugu waje ahagarariye Imbuto Foundation, yasabye abana b’abakobwa basoje amahugurwa kugira ubumenyi ariko ntibibagirwe imyitwarire myiza igomba kubaranga.

Ati “Ni byiza mwanarushijeho kumenya no gusobanukirwa ikoranabuhanga rizabafasha mu myigire no mu buzima busanzwe, ariko ibyo byonyine ntibihagije murasabwa kwitwara neza, mwirinda ubusambanyi, ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuko byazabicira ejo hanyu hazaza mubyitwararike.”

Abahuguwe bose bahawe impamyabushobozi za CISCO.
Abahuguwe bose bahawe impamyabushobozi za CISCO.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubumenyingiro ku rwego rw’Igihugu (WDA) Gasana Jerome yasabye Inkubito z’Icyeza kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahakuye ariko ntibabyiharire bonyine bakazabyigisha n’abandi.

Amahugurwa y’ikoranabuhanga basoje uyu munsi bakaba bamaze ibyumweru bitatu bayakurikirana, bahawe impamyabumenyi ya TCT n’impamyabumenyi itangwa n’ikigo CISCO gishinzwe ikoranabuhanga ku rwego rw’isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukomerezaho GU madamme was president
Arkose ntakuntu yakwita no kubahungu natwe kodukeneye ubufasha bwe

zacharie yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Ni gute umuntu yabona contact yuyu munyabugeni? Keep the good work

Bucyana yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka