Ikibazo cy’abimukira cyagoye abari mu nama ya AU

Inama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe(AU) iteraniye mu Rwanda, iravuga ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’abimukira, ariko ngo bagiye kukigira umwihariko w’ikindi gihe.

Abaministiri b'ububanyi n'amahanga n'abayoboye za komisiyo z'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe, byabagoye gufata umwanzuro ku kibazo cy'abimukira.
Abaministiri b’ububanyi n’amahanga n’abayoboye za komisiyo z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, byabagoye gufata umwanzuro ku kibazo cy’abimukira.

Kuva ku wa 10-18 Nyakanga 2016 inama y’Afurika yunze Ubumwe iteraniye mu Rwanda, ikaba izitabirwa n’abakuru b’ibihugu mu minsi yayo ya nyuma.

Abahagarariye ibihugu muri uyu muryango, abayoboye za komisiyo zawo ndetse na ba ministiri b’ububanyi n’amahanga, bamaze gushyira kuri gahunda ibizafatwaho umwanzuro n’abakuru b’ibihugu.

Ikibazo cy’abimukira bakomeje kurohama mu nyanja bava muri Afurika n’ahandi bakajya gushaka imibereho ku mugabane w’Uburayi, ngo ni cyo gikomeye cyane kurusha ibindi ariko ngo ntibashobora guhita bagifataho umwanzuro, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, Jennifer Chiriga.

Yagize ati ”Iki kibazo kirakomeye cyane kurusha n’ibindi byose turimo kuganiraho; ni yo mpamvu AU yateganyije kugiha umwihariko mu kwezi k’Ukwakira k’uyu mwaka, mu nama izabera i Lomé mu gihugu cya Togo”.

Mu mpamvu zirimo guteza abantu guhunga iwabo, ubukene n’ubushomeri ngo biri ku isonga, ku buryo abakuru b’ibihugu bagomba kwiyemeza kwigisha urubyiruko imyuga no kubahangira imirimo; nk’uko Chiriga yakomeje kubitangaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu bw’Afurika(UNECA), Dr Carlos Lopes, yavuze ko Ubutaliyani bumaze kurohora mu Nyanja ya Mediterane abimukira ibihumbi 40 muri uyu mwaka wonyine.

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize honyine ngo abimukira barenga miliyoni imwe banyuze cyangwa bavuye muri Afurika bagana mu Burayi, kandi ukaba ari wo mwaka wagaragayemo abimukira benshi.

Mu byamaze kwemezwa ko abakuru b’ibihugu bazabifataho imyanzuro mu nama ibera i Kigali, harimo kuzatanga urwandiko rw’inzira(Passport) rwihariye ku bakuru b’ibihugu, ba ministiri b’ububanyi n’amahanga n’abambasaderi; mu rwego rwo kubafasha kugenda muri buri gihugu kigize uyu mugabane nta rundi ruhushya basabye.

Inama kandi izaberamo amatora ya Perezida mushya wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, kwiga ku kwishakamo amafaranga y’ingengo y’imari yo gutunga uyu mugabane w’Afurika, kunoza ubuhahirane, urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, uburenganzira bwa muntu; ndetse no gushaka ibisubizo by’umutekano muke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

habayeho imiyoborere myiza intambara zigashira nta muntu numwe wajya gusoma nkeri muri mediterane

HABIMANA ANDRE yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka