Igikoni cy’umudugudu cyabahesheje umwanya wa 2 mu gihugu mu muganda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimiye abaturage b’Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, igikorwa cy’indashikirwa cyo kwiyubakira igikoni cy’umudugudu babinyujije mu muganda.

Igikoni cy'Umudugudu cya Mataba muri Ruli mu Karere ka Gakenke.
Igikoni cy’Umudugudu cya Mataba muri Ruli mu Karere ka Gakenke.

MINALOC yabashimiye mu muganda usoza Nyakanga 2016 wabereye mu Kagari ka Ruli hahangwa umuhanda uzajya uhuza Umurenge wa Ruli n’uwa Muhondo, mu koroshya ubuhahiranire bw’abaturage bahatuye bahahirana.

Icyo gikoni cy’umudugudu wa Taba mu kagari ka Ruli, Umurenge wa Ruli wari wagitanze mu marushanwa y’ibikorwa by’umuganda kiza ku isonga mu Karere ka Gakenke ndetse kinegukana umwanya wa kabiri mu gihugu.

Kanyingira Ignas wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri uyu muhango yabashyikirije ishimwe ry’igikombe giherekejwe na sheke ya miliyoni 1 n’ibihumbi 600FRW, abasaba kurushaho kwitabira umuganda bakora ibikorwa bibafitiye akamaro.

Mukakarangwa Clotilde wo mu Murenge wa Ruli, avuga ko bakiriye bishimiye uwo mwanya babonye ku rwego rw’igihugu babigizemo uruhare.

Ati “Kubera amaboko n’imbaraga byacu kuko twiyubakiye igikoni cy’umudugudu tukaba tujyana abana kubapimisha, tukabapimishiriza iwacu mu mudugudu, imvura yaba iguye cyangwa izuba tukaba dufite inzu tugomba kwugamamo nta kibazo dufite, njye ndumva nta kandi gaciro karuta ako ngako”.

Bahawe igikombe na sheki ya miliyoni 1 n'ibihumbi 600FRW.
Bahawe igikombe na sheki ya miliyoni 1 n’ibihumbi 600FRW.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Habanabakize Jean Claude, avuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Gataba bicaye bakareba ikibazo kibabangamiye mu mudugudu wabo bagasanga kijyanye no kwita ku mirire y’abana bahitamo kubaka igikoni cy’umudugudu.

Akarere ka Huye ni ko kahize utundi mu gikorwa cy’indashikirwa cyakorewe mu miganda mu mwaka wa 2015-2016, gakurikirwa na Gakenke hanyuma Ngoma iza ku mwanya wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda bagomba kwiyubakira igihugu kandi turashimira MINAROC uburyo izirikana ko Abanyarwanda baba bakoze neza ikabashimira

Alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka