Icyari isoko kigiye guhindurwa Transit Center

Isoko rya Kijote mu Murenge wa Bigogwe i Nyabihu rigiye guhindurwa Transit Center.

Iri soko rigiye guhindurwa Transit Center.
Iri soko rigiye guhindurwa Transit Center.

Iri soko rya kijyambere ryubatswe na Minisiteri y’Abacuruzi n’Inganda ahanini ryubakiwe abaturage bari bimuwe muri Gishwati muri 2008-2009 ritwaye miliyoni 300.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, ryari ritarakorerwamo kubera kubura abarirema bitewe n’andi masoko akomeye byegeranye yari asanzwe arema kandi yitabirwa n’abacuruzi benda kuba bamwe.

Ayo masoko arimo irya Kora mu Bigogwe, Kabali, Mukamira n’andi nka Byangabo na Mahoko, aho usanga abacuruzi bayarema bakunze gusa n’aho ari bamwe.

Kuba iri soko bitarashobotse ko rikoreshwa icyo ryagenewe, hashatswe ubundi buryo ryabyazwa umusaruro.

Hari inyubako nyinshi zapfaga ubusa.
Hari inyubako nyinshi zapfaga ubusa.

Byaranagarutsweho n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yasuraga Nyabihu muri 2012 agasaba ko hashakwa ikindi cyahakorerwamo.

Iki kibazo cyanagarutsweho n’abadepite basuye Nyabihu muri Mutarama na Gashyantare 2015 baniyemeza kugikorera ubuvugizi.

Kuri ubu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwemeza ko inyubako z’iri soko zikazahindurwa aho Abanyarwanda baruhukira batahutse mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, yavuze ko bisa n’ibyarangiye.

Yagize ati “Iyo bigenze gutyo rero, ibyo bikorwa biba bigomba gushakirwa ikindi bikoreshwa. Ubu, ziriya nyubako zigiye gukomerezamo ibikorwa bya MIDIMAR bifasha Abanyarwanda batahuka mu gihe bategereje gusubizwa mu miryango yabo.”

Yongeyeho ko ibyo akarere kagombaga gukora bamurikira MIDIMAR inyubako zose na site ziriho byarangiye, igisigaye ari uko MIDIMAR iza gukoreramo ibyayo.

Amakuru y’uko gahunda zakozwe hagati y’akarere na MIDIMAR zikarangira, anemezwa na Minisitiri Mukantabana Seraphine wabidutangarije ku murongo wa terefone kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016.

Gusa, izi nzego zombi nta tariki zitanga byaba byakoreweho nubwo batangaza ko bisa n’ibyarangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ko mbona uriya ari kuvuga ibiterekeranye!nonese iyo bavuze ikigo cyakira impunzi baba bavuze gereza?cyangwa ntanubwo wasomye neza mbere yo kwandika? abana b’abanyarwanda se uvuga bazahashirira ni bande?ujye witegereza neza mbere yo kugira icyo uvuga!ahubwo umuntu watekereje icyo gitekerezo ndamushimiye cyane kuko hariya ntakindi cyari kihakwiriye isoko ntiryakoraga neza!

mujyanama yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ariko kuki zimwe mu nzego za leta zikomeza guhubuka mu gufata ibyemezo?Ubwose babonaga koko iyo ari impamvu yo kubaka isoko rihenze gutyo hariya hantu?Ubwo nanone abana b’abanyarwanda bagiye gushirira hariya bafungirwe ubusa ngo ni ukugira ngo icyo kigo kibone icyo gikora!Urwanda rukwiye abayobozi nka Kagame n’abandi bake bazi agaciro k’umunyarwanda n’umutungo we.

HABUMUREMYI Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka