Iburengerazuba:Transit Center zanenzwe kutagira abakozi bihariye

Abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba baranengwa kuba nta gahunda ngenderwaho Transit Center zabo zigira.

Transit Center ni ahantu haba hagenewe kwakira abantu by’agateganyo mu gihe bategerejwe koherezwa ahabugenewe (zimwe muri zo zifatwa nk’ibigo ngororamuco).

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga ko basanze Transit Centers muri iyi ntara nta bakozi bihariye zigira, agasanga bisa n’aho umuntu ajyanwayo akavayo uko yagiyeyo, rimwe na rimwe ndetse bikaba byamugira mubi kurushaho.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Mukandasira Caritas avuga ko Transit Center nyinshi basanze zitagira gahunda zigenderaho
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas avuga ko Transit Center nyinshi basanze zitagira gahunda zigenderaho

Ubwo yari mu Nama y’Intara y’umutekano yaguye yagize ati ˝Niba nta mukozi wihariye ushinzwe Transit Center, biragoye gupanga uko abahari bahabwa amasomo, ubwo twahora mu ruziga, umuntu ajyayo akavayo uko yagiye, ejo agasubirayo, gutyo gutyo.˝

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ACP Bertin Mutezintare we yagaye bamwe mu bayobozi bumva ko uwoherejwe muri Transit Center aba agiye guhanwa, yibutsa ko ari ahantu hacishwa umuntu igihe gito kugira ngo agororwe.

Urugero rwatanzwe ni urwagaragaye muri Transit Center ya Nyabushongo mu Karere ka Rubavu aho abahacishwaga batari bafashwe neza, bikaba ngombwa ko ubuyobozi bw’Akarere busabwa kunoza imikorere yayo.

Mu bisobanuro byatanzwe n’abayobozi b’Uturere batandukanye, bagiye bagaragaza ko ibikorerwa muri transit center zabo ari ukwirwanaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yagize ati ˝Twagerageje kugira icyo dukora, wenda nta mukozi ikigo kigira ugicunga, ariko hari DASSO, gusa hari byinshi tugomba kunonosora kugira ngo tunoze uyu mwanzuro.˝

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, we ati ˝Nubwo itujuje ibisabwa byose, ariko duherutse kuyisana, na twe nta mukozi uhoraho ifite, abayobozi batandukanye muri nyobozi dusimburanwayo gutanga amasomo.˝

Akarere ka Ngororero ni ko kashimiwe kuba karagaragaje gushyiraho gahunda ihamye muri Transit Center yayo, aho gafite umukozi uhoraho, hakaba ingengabihe y’amasomo ahatangirwa ndetse n’abayatanga.

Kuri iki kibazo, hamejwe ko hashyirwaho itsinda rigena imikorere ya buri transit center hakurikijwe amabwiriza ashyiraho iki kigo, igashyikirizwa buri Karere mu byumweru bibiri, ku buryo ihita itangira gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka