Hari abaturage baheruka abajyanama babo babatora-Ubushakashatsi

Ubushakashatsi ku ruhare rw’abaturage mu miyoborere bwakozwe n’ikigo Never Again Rwanda, bugaragaza ko abaturage benshi baheruka abajyanama babahagarariye mu gihe cy’amatora.

Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’umwaka, bugakorerwa mu turere icumi n’Umujyi wa Kigali, abaturage bavuga ko kutegerwa n’abajyanama bitoreye bituma abajya mu nama z’Inama Njyanama buri gihe nta bibazo cyangwa se ibitekerezo byabo bajyanye.

Ikindi kigaragara muri ubu bushakashatsi buherutse kumurikirwa i Kigali, ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2016, ni uko nta mikoranire igaragara hagati y’inama njyanama z’utugari, imirenge ndetse n’akarere.

Ibi ngo bituma uruhare rw’abaturage mu miyoborere yabo ndetse no mu bibakorerwa rutagaragara.

Munyakazi Isaac, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’ Akarere ka Nyarugenge, aganira na Kigali Today, yavuze ko koko ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi byakunze kugaragara mu buyobozi bwacyuye igihe, ariko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), birimo guhinduka cyane mu buyobozi bushya.

Munyakazi Isaac, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyarugenge.
Munyakazi Isaac, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge.

Munyakazi yagize ati "Mu buyobozi bwacyuye igihe, abajyanama batorwaga wasangaga badaha umwanya uhagije abaturage babatoye, akenshi bitewe n’uko na bo batabanje gusobanukirwa neza n’inshingano zabo, ndetse ugasanga hari bamwe bitwaza ko baba bakora indi mirimo.”

Munyakazi akomeza avuga ko aba bajyanama n’iyo bajyaga mu nama y’Inama Njyanama batajyanaga ibibazo by’abaturage kugira ngo bigezwe ku buyobozi, kuko babaga batabonanye nabo.

Anongeraho kandi ko iyo aba bajyanama bavaga mu nama zitandukanye, batasubiraga inyuma ngo bageze ku baturage bahagarariye ibyavugiwe muri izo nama ndetse n’imyanzuro yafatiwemo akenshi iba ireba abaturage.

Munyakazi akavuga ko ibi abaturage bagaragaje mu bushakashatsi koko ari byo, kandi byatumaga koko batagira uruhare mu bibakorerwa, bikanatuma gushyira mu bikorwa gahunda zibareba bidindira.

Ku bufatanye na MINALOC, byinshi birimo guhinduka

Munyakazi Isaac avuga ko binyujijwe muri Minisiteri ifite mu nshingano imiyoborere myiza, ibyinshi birimo guhinduka mu buyobozi bw’ibanze buherutse gutorwa, ndetse n’umusaruro ukaba waratangiye kugaragara.

Ati "Binyujijwe muri MINALOC, hashyizweho gahunda yo kwegera abaturage mu buryo buhoraho bwa buri cyumweru, kugira ngo humvwe ibibazo byabo bishakirwe ibisubizo.”

Ubu bushakasatsi bwamurikiwe abayobozi batandukanye bakurikirana uruhare rw'abaturage mu bibagenerwa.
Ubu bushakasatsi bwamurikiwe abayobozi batandukanye bakurikirana uruhare rw’abaturage mu bibagenerwa.

Atanga urugero avuga ko nko mu Karere ka Nyarugenge abereye Perezida wa Njyanama, babicishije muri komisiyo zitandukanye buri mujyanama yatorewe zigize Njyanama kuva mu kagari kugeza mu Karere, bashyizeho gahunda yo kumanuka mu duce bagiye baturukamo bakumva ibibazo by’abaturage bakabizamura mu nama Njyanama y’Akarere, kugira ngo byigweho bishakirwe ibisubizo.

Anavuga ko binyuze muri iyo gahunda yo kwegera abaturage banabafasha kugira uruhare mu bibakorerwa, komisiyo y’ubukungu ya Njyanama yegera abaturage bakaganira ku bikorwa by’ingenzi bifuza ko byabakorerwa.

Bene ibyo ngo akenshi biba bijyanye n’imihigo y’Akarere bakabyunguranaho ibitekerezo, imyanzuro ikagezwa muri Njyanama kugira ngo yigweho ifatirwe umwanzuro, ibikorwa bitangire gushyirwa mu ngiro.

Ibi bikorwa byo kwegera abaturage binyujijwe mu makomisiyo buri mujyanama yatorewe, Munyakazi avuga ko byakemuye cya kibazo abaturage bahoranye cyo guheruka abajyanama babatora, kandi ngo byanabafashije kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Munyeshyaka Vincent, avuga ko ashingiye kuri ubu bushakashatsi, bigaragara ko abaturage bagiraga uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibibagenerwa ku rugero rudashimishije, gusa ngo nta ruhare bagiraga mu igenamigambi ndetse no gusuzuma ibyagezweho.

iki kibazo ngo cyaterwaga no kutegerwa guhoraho kw’abayobozi, ariko ngo hari ingamba MINALOC yafashe kugira ngo gikemuke.

Yagize ati "Tubicishije mu nama y’Umuganda ndetse no mu nteko zihoraho z’abaturage ziba buri wa gatatu w’icyumweru, abayobozi b’inzego z’ibanze bakemura ibibazo by’abaturage ndetse bakabaganiriza birambuye kuri gahunda y’imihigo ya 2016 - 2017 y’ibiteganywa kubakorerwa kugira ngo bayitangeho ibitekerezo.”

Munyeshyaka asanga izi gahunda zarahinduye imyumvire y’abaturage ku buyobozi ndetse zinafasha abaturage kwibona mu bayobozi cyane. Ibyo ngo binagaragaza umusaruro muri gahunda zigenerwa abaturage zatangiye kwihutishwa kuko bazigiramo uruhare rufatika.

Anavuga kandi ko nubwo hari urwego abaturage bamaze kugeraho rwo kwishimira, hakiri byinshi byo gukorwa ubuyobozi bufatanyine n’abaturage kugira ngo uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ndetse no gusuzuma ibyagezweho rwiyongeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagera ku baturage gute se kandi benshi batorerwa aho badatuye? Utegura gahunda y’amatora niwe ugomba gukemura icyo kibazo. Tukajya dutora abo tuzi aho kuba abo twohererejwe.

Isa yanditse ku itariki ya: 27-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka