Haravugwa uburiganya mu mudugudu wubakirwa abatishoboye

Mbere yo gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Kabyaza mu Karere ka Nyabihu, hatangiye igenzura ryo kureba niba abagenewe amazu bayakwiriye kuko bikekwa ko harimo abatayakwiye.

Uzaba ari umudugudu w'icyitegererezo ugenewe abimuwe mu manegeka batishoboye.
Uzaba ari umudugudu w’icyitegererezo ugenewe abimuwe mu manegeka batishoboye.

Uyu mudugudu wubakiwe abaturage bivanywe mu manegeka batishoboye ariko ngo bikekwa ko haba harabayeho uburiganya bugatuma hari abandikwa guhabwa ayo mazu kandi batayakwiriye.

Harimo n’abagenerwabikorwa b’ayo mazu bavuga ko abayubatse bashobora kuba barariganyije ab’imbaraga nke kuko ngo hari inzu zirimo amadari (plafond) hose mu nzu ariko mu nzu zimwe, idari rikaba riri mu ruganiriro na koridoro gusa.

Umwe mu bazigenewe yabwiye Kigali Today ko hari izirimo inzira z’amashanyarazi zuzuye (installation), hakaba hasigaye kuyoboramo amashanyarazi ariko ngo iye bashyizemo udutiyo gusa, ntibamushyiriramo insinga, ndetse ngo yagerageje no kubibasaba ariko baramwangira.

Yongeyeho, ati “Urabona nk’iyi purafo (idari) iri hano iri n’aha gusa. Mu bindi byumba nta yirimo.” Ubwo yavugaga ko iri mu ruganiriro na koridoro ariko ahandi idahari mu gihe ngo hari aho iri no mu byumba.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, avuga ko iryo suzuma rigomba gukoranwa ubushishozi kugira ngo amazu ahabwe abayagenewe koko.

Ku murongo wa telefone, yagize ati “Ibyongibyo byo bigomba gukorwa mu buryo busobanutse neza, inzego zose zikabigiramo uruhare. Abantu bakamenya neza niba koko abayahawe ari bo bakwiye kuba bayahabwa. Twanabishinze inzego z’akarere n’izindi bafatanya.”

Ni umudugudu wubatse ku buryo ugira Biogaz abaturage bifashisha.
Ni umudugudu wubatse ku buryo ugira Biogaz abaturage bifashisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste, avuga ko igenzura ririmo gukoranwa ubushishozi mbere y’uko amazu atahwa kugira ngo abazayahabwa, bazabe bayakwiriye koko.

Yagize ati “Icyo tugikurikirana ni uko hari abantu bateganijwe baba bafite ubundi buryo babayeho cyangwa bafite andi mazu. Iki cyumweru cyizarangira tumaze kumenya abarimo abo ari bo, tukabakuramo tugashyiramo abujuje ibisabwa.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari abashobora kuba barabonetse bazigwaho n’inama ibishinzwe, ari na yo izemeza niba bakurwa ku rutonde bagasimbuzwa abandi.

Uyu mudugudu ufite n'ikiraro rusange cy'inka.
Uyu mudugudu ufite n’ikiraro rusange cy’inka.

Aya mazu agera kuri 200 yubatse mu Mudugudu wa Kabyaza, Akagari ka Rurengeri mu Murenge wa Mukamira. Yubatswe n’umushinga RV3CBA ukorera muri MINIRENA.

Yatangiye kubakwa muri muri Mata 2015, akaba agiye kuzura atwaye agera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka