Gutuzwa hamwe n’abandi ngo byabafasha guhindura imyumvire

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gicumbi bifuza ko batuzwa hamwe n’abandi baturage kugira ngo bibafashe guhindura imyumvire.

Centrafrique Jean Babptiste ni umwe mu bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka uvuga ko kubatuza mu mudugudu umwe biri mu bintu bituma badatera imbere bitewe n’ibikorwa bimwe baba bahuriyeho.

Batuye mu mudugudu umwe
Batuye mu mudugudu umwe

Avuga ko bagifite imyumvire mike yo gukora ibikorwa byabateza imbere bigatuma batabasha kwivana mu bukene.

Bimwe mu bikorwa bahuriye n’ibyo kumva ko batakora imirimo y’amaboko ahubwo ko baguma mu mwuga wabo wo kubumba ndetse bamwe bagahitamo inzira yo gusabiriza mu mujyi.

Ati “Njyewe igitekerezo cyanjye ni uko badutuza ahandi hantu byibura tukigira ku baturanyi bacu imirimo y’amaboko natwe tugakora”.

Iki gitekerezo agihuriyeho na Twizeye Denise uvuga ko kubatuza hamwe n’abandi baturage byabafasha kubigiraho ubumenyi butandukanye cyane cyane ku bana babo bato.

Avuga ko impamvu usanga bakora ibikorwa bitandakanye n’iby’abandi baturage ari ukubera imiterere y’ubuzima bakuriyemo yo kubumba bigatuma nta wundi murimo babasha kwikorera.

Ikiza kirimo ni uko abana babo bato bakurana n’abandi bikabagirira akamaro ndetse bagafata n’imico nk’iy’abandi dore ko usanga abenshi muri abo basigajwe inyuma n’amateka bakiri bato bakura bigana imico y’ababyeyi babo ndetse ugasanga ari bo babibatoza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro, Kamuhire Dieudonne, atangaza ko gutuza imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka biri mu nyigo y’akarere ariko ko bisaba gushyirwa mu ngengo y’imari.

Icyo ubuyobozi bubafasha harimo no kubigisha guhindura imyumvire bagakora bakivana mu bukene.

Ati “Igitekerezo cyo kubimura mu mudugudu umwe bakitubwiye inshuro nyinshi ariko kubera ko bisaba gukorerwa inyigo no gushyirwa mu ngengo y’imari y’akarere dutegereje ko bizashyirwa mu bikorwa”.

Imirenge ya Byumba , Miyove na Manyagiro niyo yatujwemo iyi miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka aho bubakiwemo imidugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyobavuga nukuri bagomba gukura amaboko mumifuka bakiteza imbere bakavamubucyene

garasi yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka