FESPAD yasuye aho umwami Gihanga Ngomijana yatuye -Amafoto
Ku munsi wa kabiri w’Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD), ryakomereje mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2016, abaryitabiriye bakaba babanje gusura i Nkotsi na Bikara muri Buhanga, habaye Umwami mukuru w’u Rwanda, Gihanga Ngomijana.

Aha hantu ndangamateka (ECO PARK) kandi ni na ho abami b’u Rwanda bimikirwaga.
Bahageze, basobanuriwe uko abami bazaga kwimikwa, bakajya mu buvumo bakoga ndetse bakanajya aho batekaga (bicaraga) baganira na Rubanda. Beretswe kandi ku “Iriba ry’Umwami” cyangwa irya Buhanga, aho umwami Gihanga yavomye.
Nyuma yo gusura aho hantu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, saa cyenda z’igicamunsi hatangiye umutambagiro (carnival), abitabiriye FESPAD bagenda biyereka bagaragaza umuco.
Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi baturutse muri Senegal ndetse na Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo.













Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese urwanda arabami na perezidanse abafite umuco mwiza nibande ariko dukeneye kumenya neza ariko kucyi abami adahabwa agaciro
Mwadufasha mukatubwira ku mateka ya gihanga ngomijana n’abana be
mwatubwiye ku mateka ya gihanga ngomijana nabana be murakoze