FDLR isigaye ku masengesho n’ubuhanuzi bubizeza kuyirinda - Uwatahutse

Sergent Major Nsabimana Edson witandukanyije na FDLR avuga ko FDLR yacitse integer, kubera kuraswaho abayobozi basigara ku masengesho bizera ko azabarinda.

Sergent Major Nsabimana wambaye ishati, ari kumwe na bamwe mu bo batahukanye.
Sergent Major Nsabimana wambaye ishati, ari kumwe na bamwe mu bo batahukanye.

Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2016, nibwo Sergent Major Nsabimana yatashye mu Rwanda, avuye ahitwa Makomarehe muri Rutshuru. Aho niho avuga ko hihishe umuyobozi wa FDLR Foca Gen Maj Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Rumuli n’abasirikare 120 bamurinze.

Avuga ko kuva FDLR Foca yacikamo ibice babuze imbaraga byiyongeraho kuraswaho n’ingabo za Congo na Monusco bituma bahungira mu masengesho. Avuga ko imibereho mibi muri FDLR ari yo yatumye afata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda kugira ngo umugore n’abana bashobore kubaho neza.

Yagize ati “Nafashe icyemezo gutaha mu Rwanda tariki 16 Nyakanga 2016, nsiga abo twabanaga hamwe na Gen maj Byiringiro Victor ubana n’abanyamasengesho bizera ko bazarindwa n’amasengesho n’ubuhanuzi.”

Nsabimana avuga ko FDLR idafite ubushobozi bwo guhangana n’ingabo za Congo, uretse kwirwanaho mu gihe itewe igahunga. Cyakora ngo abayobozi bayo bakababwira ko bafite isezerano ryo kuzarindwa n’Imana bagasubira mu Rwanda.

Nsabimana avuga ko abarwanyi na FDLR nubwo badataha ngo imbaraga zo kurwana zaragabanutse, kuko abadashaka gutaha mu Rwanda baba bashaka kujya muri CNRD-Ubwiyunge iyobowe na Col Irategeka Wilson witandukanyije na FDLR Foca, ubu ukorera muri Masisi.

Nshimiyimana Patrick wavuye ahitwa Kiyeye ahaba Lt Gen Sylivestre Mudacumura, avuga ko aho bari harinzwe n’abarwanyi babarirwa muri 300 bahora bimuka bitewe no kuraswaho n’ingabo za Congo na Monusco.

Ati “Imibereho ya FDLR iragoye, ubusanzwe twabeshwagaho no guhinga ariko kubera intambara ntawe uhinga, ubucuruzi bw’amakara bwarahagaze; ni uguhora umuntu yiruka ahunga amasasu.”

Abarwanyi ba FDLR batashye ni bane n’imiryango yabo, bavuga ko umutwe wa FDLR uri mu bibazo byo kuraswaho n’ingabo za Congo na Monusco ariko hari n’inyeshyamba zimaze igihe ziyirasaho muri Masisi ahitwa Nyanzare.

Abarwanyi benshi ba FDLR ngo bahungiye muri pariki y’ibirunga ahitwa mu rutare kuko hagowe kuhabasanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka