Cyato: Bagereranya ibiro by’umurenge wabo na nyakatsi

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko baterwa isoni n’inyubako umurenge wabo ukoreramo kubera gusaza.

Abaturage ngo ntibishimiye kwakirirwa mu nyubako isa itya.
Abaturage ngo ntibishimiye kwakirirwa mu nyubako isa itya.

Aba baturage ba Cyato bagereranya inyubako z’uwo murenge na nyakatsi kuko zirutwa n’ibiro by’utugari biyubakiye.

Usibye kuba hari inyubako zishaje abo baturage baranenga kandi ubuto bwazo kuko ngo babura aho bahererwa serivisi ugasanga bazihabwa bahagaze hanze.

Dusingizimana Fiston, umwe muri bo, avuga ko iyo bagiye nko gusezerana usanga abantu babuze uko baherekeza ababo kuko hinjira abageni n’ababasinyira abandi bagasigara bategerereje hanze.

Agira ati “Twibaza icyabuze ngo izi nyubako zimaze imyaka n’imyaniko ziveho! Byaratuyobeye kuko twebwe nk’abaturage zidutera isoni! Dufite imbaraga nibatwiyambaze dutange umuganda aho binaniranye hiyambazwe ubushobozi bw’akarere!”

Ikindi bagarukaho ni uko iyo imvura iguye cyangwa hakava izuba bibabangamira bagataha batameze neza kandi rimwe na rimwe na serivisi baje kwaka ntazo bahawe.

Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerezuba, Mukandasira Caritas, yasuraga uwo murenge ku wa 15 Nyakanga 2016, bakamugezaho icyo kibazo yasabye ubuyobozi gushaka uko bubaka ibiro by’umurenge bijyanye n’igihe cyane ko abaturage bemera umusanzu wabo.

Yasabye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato n’ubw’Akarere ka Nyamasheke gutegura uko batangira kubaka ibiro bishya by’uwo murenge binyuze mu muganda ariko icyifuzo cy’abaturage kikubahirizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage b,uwo umurenge rwose uko mbazi twabanye igihe kitari gito barasobanutse icyifuzo cyabo nikitabweho bubakirwe umurenge utabatera ipfunwe umusanzu wo kubaka U Rwababyaye bawutanga batiganda.

Athanase yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka