Bibohoye ingoyi yo kunenwa bahesha agaciro ububumbyi bwabo
Abaturage bamwe amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma bo mu Karere ka Muhanga, barashimira Leta y’Ubumwe yababohoye ingoyi yo kunenwa kandi na bo ari Abanyarwanda.
Aba baturage bavuga ko Leta ya Perezida Habyarimana yasaga nk’aho ishimishijwe no kubona Abanyarwanda babayeho nabi kandi ngo nta gihugu cyatera imbere mu gihe hari igice cy’abaturage kidahabwa agaciro na cyo ngo gikore cyiteze imbere.
Bavuga ko kubera imiyoborere myiza, abasigajwe inyuma n’amateka ngo babasha guhesha agaciro umwuga wabo wo kubumba kijyambere, bigatuma biteza imbere mu gihe abandi babaye aborozi kubera gahunda ya Girinka Munyarwanda, ndetse bakaba batagituye muri za nyakatsi.
Uwimana Marie, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka witeje imbere, avuga ko kubera kubumba ibikoresho bitandukanye, yabashije kugera mu bihugu byose bigizeUmuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community) kandi ko abikesha Leta y’Ubumwe yabohoye Abanyarwanda bose.
Agira ati “Ubusanzwe twaranenwaga, ntitwicare mu bandi bantu, ntidusangire na bo, none twarabohowe koko, ubu nsigaye njya mu nama mu mahoteli akomeye nkicarana n’abayobozi kubera ubukorikori bwanjye, ntuye mu nzu irimo amashanyarazi, sima natereviziyo!”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, we asanga nubwo Abanyarwanda hari aho bamaze kwigeza nyuma yo kwibohora, atari igihe cyo kudamarara ahubwo ko bakwiriye gukomeza gukoresha imbaraga kugira ngo bagere aheza kurushaho.
Agira ati “Buri wese afite ize nshingano, buri wese nagende arebe aho ahagaze mu rugo rwe, ubundi arebe ibyo atatunganyije abikemure, bityo akomeze kwibohora atera imbere.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko icyerekezo kimwe gihagije ngo Abanyarwanda bakomeze kwibohora.
Agira ati “Igikomeye mu kwibohora ni uko buri wese agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we kandi agahabwa amahirwe yo gukoresha impano ye kugira ngo yiteze imbere, nta wumukomye imbere.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mukecuru rwose yiteje imbere ikibazo ni uko afite abahungu b’abajura bayogoje gahogo