Barasaba aho guhinga nyuma yo gutuzwa i Musovu

Imiryango itishoboye yimuwe igatuzwa ku mudugudu i Musovu mu Murenge wa Juru mu Bugesera, isaba ubuyobozi bw’akarere kuyifasha kubona ubutaka bwo guhingaho.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Emmanuel Nsanzumuhire, yizeza abo baturage ko igishanga cyo guhingamo bateganyirijwe kirimo gutunganywa kandi ko bazabaha imirima vuva.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Emmanuel Nsanzumuhire, yizeza abo baturage ko igishanga cyo guhingamo bateganyirijwe kirimo gutunganywa kandi ko bazabaha imirima vuva.

Aba baturage bimuwe ahazubakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Hakuzimana Charles, umwe muri bo, avuga ko nta butaka bafite bwo guhingaho ibibatunga ndetse n’aho bahinga ubwatsi bwo kugaburira amatungo yabo.

Agira ati “Mbere y’uko twimurirwa aha twari twarijejwe ko tuzahabwa ubutaka, cyane ko hafi ya twese twari dutunzwe n’umwuga w’ubuhinzi”.

Mukarutabana Dative, we avuga ko inka bahawe zigiye kwicwa n’inzara kubera kubura ubwatsi.

Ati “Tubonye ubutaka twabona aho duhinga ubwatsi bw’izi nka baduhaye. Uretse n’ibyo ubu twirirwa twicaye nta kazi dufite kuko ubundi twazindukiraga mu murima none ntayo tukigira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, avuga ko iyi miryango yagombaga guhabwa imirima mu gishanga cya Rurambi kibegereye ariko kikaba kigitunganywa gikurwamo urufunzo.

Agira ati “Turagira ngo nikimara gutunganwa bazahingemo umuceri nk’abandi baturage bagenzi babo bahawemo imirima”.

Nsanzumuhire ariko, ntagaragaza igihe imirimo yo gutunganya icyo gishanga izarangirira nubwo yizeza abo baturage ko ari vuba.

Mu miryango isaga ibihumbi bibiri yimuwe ahazubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, harimo 62 itishoboye yahisemo gutuzwa i Musovu, buri muryango wubakirwa inzu unahabwa inka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka