“Yego Center” izagabanya ikibazo cy’inzererezi

Bamwe mu rubyiruko rwa Gisagara biga imyuga muri “Yego Center” ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyefo barahamya ko iki kigo kizaca ubuzererezi.

Bimwe mu bikorerwa muri "Yego Center" ya Gisagara.
Bimwe mu bikorerwa muri "Yego Center" ya Gisagara.

“Yego Center” ni ikigo cyashyiriweho urubyiruko, mu kurufasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere bahereye mu guhugurirwa imyuga itandukanye.

Benshi mu rubyiruko rw’Akarere ka Gisagara bagana icyo kigo bavuga ko ari igisubizo ku mibereho yabo itari myiza kuri bamwe.

Uwitwa Habimana Egide ati “Narangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mbura akazi none ubu niga kwandika ku byapa na banderoles muri ‘Yego Center’ kandi natangiye kubona inyungu.”

Ndacyayisenga Jean de Dieu, Umuyobozi wa “Yego Center” ya Gisagara, avuga ko ikibazo bahuye na cyo mbere bajya gutangira gukorana n’uru rubyiruko, ari icy’imyumvire.

Avuga ko kuba ari mu duce tw’icyaro wasangaga urubyiruko rufite imyumvire ko ntacyo rushoboye ndetse ugasanga bamwe bakujije umuco wo kwirirwa bicaye cyangwa bazerera kuko batekereza ko ntaho bagera.

Ati “Kwisuzugura bakumva ko ntacyo bageraho ni byo twabanje kubakura mu mitwe, none ubona hari icyizere ko nta rubyiruko ruzerera ruzongera kuba muri aka karere kuko abiga hano bararika abandi.”

Muri “Yego Center” y’Akarere ka Gisagara kandi ntibigisha gusa ibijyanye n’imyuga, ahubwo bagira n’amasaha y’imyidagaduro, no kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.

Izi gahunda hamwe no gwihangira imirimo bagahamya ko bizaca ubuzererezi, uburaya, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zikunze kugaragara mu rubyiruko rutagira umurimo.

Ubwo hamurikwaga ibikorerwa muri “Yego Center” kuri uyu wakane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, yashimye ibi bikorwa anasaba ubuyobozi bw’akarere korohereza urubyiruko kumenyekanisha ibyo rukora.

Ati “Koko hari icyizere ko gahunda bafite zizaca burundu ubuzererezi, ubuyobozi na bwo nibubabe hafi babashe kuzamuka.”

Muri Karere ka Gisagara harabarurwa zone zirindwi za “Yego Center”, zashyizwe mu bice bitandukanye ngo zifashe urubyiruko rwo mu mirenge, zikaba zimaze kwitabirwa n’urubyiruko rugera kuri 640.

Imyuga biga irimo ubudozi, gukora amasabune, gutunganya imisatsi, gusiga no gukora amarangi n’indi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWIRIWEHO NEZA MUZASURE URUBYIRUKO RWA KABUGA HARI IMPONO NYINSHI CYANE MURI ART (FILM)BABISHYIRA IMBERE ARIKO BAKABURA ABATERA NKUNGA UMUCO IMYIFATIRE KUBANTU NIBI BYINSHI
BAKENEYE KUZAMURWA BIRI MUKWIHANGIRA UMURIMO BIGABANYA UBURARA CYANE KANDI BIBAHA AKAZI BITYO BAKIBESHAHO MURAKOZE YARI TUYISHIMIRE JEAN D’AMOUR NA KOZE 2 ARIKO NTANYUNGU NTAKURAJE

Tuyishimire jean d’amour yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

mbanje kubasuhuza ntuye mu karere ka GASABO umurenge wa RUSORORO aka gali ka KABUGAI ndi urubyiruko mfite imyaka 21 Ikabuga hari abana bafite impano mubijyanye na art(film cyane ariko ntabushobozi bafite bityo bagacika intege ko nta mutera nkunga bityo iyo bibumbiye hamwe bibarinda kujya mumuhanda mudufashe ubuvugizi bwacu bwumvikane impano zacu zijye mbere nku njye nakoze film mbura inkunga
biri mukwihangira umurimo Ddukeneye ubufasha bu kumganira ibyo dukora murakoze

alias Tuyishimire jean d’amour yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka