Yafatanywe litiro 220 za Mazutu acyekwaho gucuruza binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kicukiro, yafashe umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ubitse mu nzu litiro 220 za mazutu acyekwaho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yafatiwe iwe mu rugo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, ahagana saa tatu zo mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, ari na ho yazigurishirizaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uwo muturage yiyemeje kubika no gucururiza iwe mu rugo mazutu, ngo kubera ko yabonaga ibiciro byayo birimo kuzamuka.

SP Twajamahoro avuga ko ibyakozwe n’uwo muturage bitemewe n’amategeko, ndetse bishobora no guteza impanuka bikagira ingaruka ku muryango we ndetse n’abaturanyi.

Yagize ati “Amategeko arahari agena uko ibikomoka kuri Peteroli bibikwa, uko bicuruzwa n’uwemerewe kubicuruza kandi bigacururizwa ahantu hazwi, ni ukuvuga ku ma sitasiyo yemewe.”

Yunzemo ati “Uriya rero wihaye gusa nk’uyirangura ahantu na ho hatazwi, akajya kuyibika iwe agamije kuzajya ayicuruza ntabwo byemewe n’amategeko. Harimo ingaruka nyinshi kuko umwana cyangwa undi muntu ashobora gucana ikibiriti cyangwa iyo mazutu igahura n’ikibatsi cy’umuriro, abari muri iyo nzu bose bagashya, imitungo yabo ikahatikirira ndetse n’abaturanyi babo bakabigenderamo.”

SP Twajamahoro yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma uwo muturage afatwa, akanafatanwa na mazutu itaragira ibyo yangiza, aboneraho gukangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe ku bintu byose babona bishobora guteza umutekano mucye.

Uwafashwe na mazutu yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo iperereza rikomeze, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa Peteroli n’ibiyikomokaho mu Rwanda, iteganya ko Umuntu ukora ubucuruzi bwa Peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose, agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 22 muri iryo tegeko ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa Peteroli n’ibiyikomokaho, n’ahandi ibinyabiziga bitwara Peteroli n’ibiyikomokaho biruhukira, bigenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka