Visi Perezida w’u Buhinde yunamiye imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi

Visi Perezida w’u Buhinde Hamid Ansari waraye ageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017.

Visi Perezida Ansari yunamiye imibiri y'Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi.
Visi Perezida Ansari yunamiye imibiri y’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi.

Visi Perezida Ansari akigera mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’Abahinde baba mu Rwanda, abizeza ko igihugu cyabo kigiye gufungura Ambasade mu Rwanda.

Ubusanzwe u Buhinde bwari bufite Ambasade i Kampala muri Uganda, yahuzaga imirimo mu bihugu bitatu bya Uganda, u Rwanda n’u Burundi.

Biteganijwe ko mu ruzinduko rw’iminsi itatu azamara mu Rwanda, Visi Perezida w’u Buhinde azahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Azagirana kandi ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana avuze ko Visi Perezida w’u Buhinde ajyanye inshingano zo gukora ubuvugizi mu mahanga, ndetse no kumvikanisha ukuri kwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ati "Nabonye uburyo Umuryango w’abibumbye watereranye u Rwanda sinabyiyumvisha, gusa ngiye gukora ubuvugizi iwacu n’ahandi kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bimenyekane byamaganwe".

Dr Bizimna yanatangaje ko n’ubwo nta muntu ukekwaho Jenoside yakorewe abatutsi uragaragara ku butaka bw’u Buhinde, CNLG ifite icyizere ko u Buhinde nka kimwe mu bihugu bikomeye ku isi, buzagira uruhare mu kurwanya Jenoside, rushingiye ku yabereye mu Rwanda n’ahandi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka