Uwazanye uriya mushinga mbishoboye namufungira mu mazi - Uwababajwe no gutegekwa guhinga urusenda

Mu Karere ka Gisagara, hari abahinga mu gishanga cya Duwane binubira kuba barategetswe guhinga urusenda ubu rukaba rwararumbye bagahomba, mu gihe bagenzi babo bo bemerewe guhinga ibigori ubu bo bafite ibyo kurya.

Urusenda bahinze rwarabahombeye
Urusenda bahinze rwarabahombeye

Uwitwa Espérance Nyirabaganwa wo mu Murenge wa Kibilizi agira ati “Kuba twarahinze urusenda nta kintu bitumariye. Ni ukuri njyewe mbifitiye ubushobozi uwazanye uriya mushinga namufungira mu mazi. Kuko baratwishe abadutegetse guhiga urusenda.”

Abahinga mu gishanga cya Duwane bategetswe guhinga urusenda ni abo mu gice kimwe, kuri hegitari eshatu, abandi bahinze ibigori nk’uko Nyirabaganwa abisobanura.

Agira ati “Mu minsi yashize twahinze urusenda, rubura isoko. Ejobundi muri koperative baratubwira ngo tuzongera turuhinge, turabyanga. Icyo gihe hari goronome w’Akarere, aravuga ngo hano nta cyangombwa muhagira. Icyo gihe bari batangije guhinga ibigori. Ati mwebwe bo munsi y’umuhanda muzahinga urusenda. Rwiyemezamirimo azana imbuto, natwe turavuga tuti ubwo batubwiye ko atari mu kwacu reka dutere.”

Uyu mubyeyi anasobanura ko bahinga urusenda bwa mbere rwari rweze, ariko rukaburirwa isoko, bakarumena.

Ati “Urwo twajyanye muri koperative rwabuze abaguzi rumenwa mu ishyamba. Urwo natahanye ninjiraga mu nzu nkakorora hafi yo gupfa, turumena mu gisimu.”

Abinubira kuba barategetswe guhinga urusenda, bibumbiye muri koperative KOABIDU. Agahinda bafite kuri ubu bagaterwa no kuba bo bararumbije, bakagurirwa no ku mafaranga adafite ikintu abamariye, nyamara abahinze ibigori harimo na perezida wa koperative bibumbiyemo bo ubu bafite ibyo kurya.

Usanga bagira bati “Ubungubu ntarimo ashesha akawunga abana be bakarya? Hari n’abashesha ibigori bakagaburira abana babo, twebwe ntabyo kurya dufite. Amafaranga 300 batanga ku kilo, bagakuramo 30 asigara muri koperative nta kivamo.”

Nyirabaganwa yungamo ati “Muzatubarize ngo ese niba abagize koperative bagira ijwi rimwe, bamwe bagahinga ibigori abandi urusenda, twaragurishijwe?”

Perezida w’iyi koperative, Aloys Ndungutse, avuga ko baruhinga bwa mbere rwari rweze cyane, babura isoko kubera indwara ya Coronavirus yahise yaduka. Urwo bahinze ubungubu ngo ntirwabaye rwiza kubera ubwoko bw’imbuto bahawe na rwiyemezamirimo ndetse n’ibihe bitagenze neza, ariko na none ngo byari byemejwe mu nteko rusange.

Ati “Wakora ikintu utumvikanyeho n’abanyamuryango se, bikaba ari byo? Ko n’inzego z’ibanze ari Akarere ari n’Umurenge usanga bakubaza ngo twereke aho byanditse? Tukabigaragaza. N’abasinyiye inama yo kuzahinga urusenda barahari.”

Yongeraho ko bemeye guhinga urusenda bisabwe na rwiyemezamirimo waje ababwira ko yabyemerewe n’Akarere, nyamara aho ikibazo cyo kurumbya gishyiriwe ahagaragara bikaza kugaragara ko ubundi atari yabyemerewe, n’ikimenyimenyi ngo nta baruwa Akarere kari kamuhaye.

Aha ariko umuntu yakwibaza ukuntu Perezida wa Koperative uvuga ko atajijutse yaguye mu mutego wo kubeshywa, hanyuma agoronome wamuhesheje aho guhinga na we akagwa mu mutego wo kudasaba urwandiko rumuhesha uburenganzira.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, we avuga ko mu rwego rwo gukemura bene iki kibazo mu buryo burambye bategetse koperative kutongera gufata ibyemezo bireba abahinzi igihe bitemejwe n’inteko rusange, 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jyewe numva perezida,agronome n’uwo rwiyemezamirimo bakagombye kubazwa icyo gihombo naho kuvuga ngo bajye bafata icyemezo bumvikanyeho ntibikuraho igiho n’inzara barimo gutaka.

Valens yanditse ku itariki ya: 23-03-2024  →  Musubize

Uwo utegeka abantu guhinga urusenda rwonyine we yumva yarurya rwonyine? Agahwa kari ku wundi.
Abayobozi bamwe bafata ibyemezo ukibaza uko batekereza

January yanditse ku itariki ya: 22-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka