Uwarokotse Jenoside yishwe akaswe ijosi

Umusore w’imyaka 40 y’amavuko witwa Mugabo Theoneste wo mu Karere ka Gicumbi yishwe atemwe ijosi n’abantu bataramenyekana.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2016, ubwo nyina yajyaga kumureba agasanga umurambo we mu nzu yabagamo mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Karenge mu Murenge wa Bukure.

Uyu musore yari yarubatse inzu hafi y’iwabo nko muri metero 100. Ababyeyi be ni bo babimenye mbere kuko ngo ntibigeze bamubona abyutse mu gitondo nk’uko bisanzwe, bagira impungenge bajya kumureba iwe aho yabaga, basanga urugi rudakinze ahubwo rwegetseho, binjiye bakubitwa n’inkuba nyuma yo gusanga Mugabo yishwe atemwe ijosi n’umuhoro bamwicishije urambitse iruhande rw’umurambo we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, Rusizana Joseph, wageze ahabereye ubwo bwicanyi, yavuze ko nta muntu ubuyobozi n’abaturage, bazi baba yagiranaga ikibazo na nyakwigendera, bikaba bigoye guhita umuntu akeka uwagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yabwiye Kigali Today ko Polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe batabwe muri yombi.

Ku kibazo cy’uko ubu bwicanyi bwaba bujyanye no kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuvugizi wa Polisi yavuze ko batahita babihuza kuko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bamujijije.

IP Gasasira anenga amarondo yo muri ako gace atararwa uko bikwiye ngo kuko iyo abaturage baza kuba baraye irondo, bari guta muri yombi abakoze ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Akumiro se sobanura ubwo buryo budafifitse kandi ujye mubarimu babwo tukurebereho naho ubundi amagambo yawe nawe arafifise yuzuyemo urujijo

Bahizi yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

Iki gihugu kigomba kwigisha abantu ubumwe n’ubwiyunge mu buryo budafifitse cyangwa butabangamira bamwe , nibyo bizatuma abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, amahano nk’ayo yabaho bikoroha kumenya uwayakoze. Naho ubundi biriya byerekana ko ubugome mu banyarwanda bugihari, kandi inkozi z’ibibi nta numwe zibabarira. Imana ibane natwe kandi ihindure imitima mibi y’abanyarwanda bamwe na bamwe.

akumiro yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

Iki gihugu kigomba kwigisha abantu ubumwe n’ubwiyunge mu buryo budafifitse cyangwa butabangamira bamwe , nibyo bizatuma abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, amahano nk’ayo yabaho bikoroha kumenya uwayakoze. Naho ubundi biriya byerekana ko ubugome mu banyarwanda bugihari, kandi inkozi z’ibibi nta numwe zibabarira. Imana ibane natwe kandi ihindure imitima mibi y’abanyarwanda bamwe na bamwe.

akumiro yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

Ntakindi Navuga Ureatse Kwihanganisha Umuryango Wanyakwijyendera Ubundi Imana Ikamwakira Mubayo.

Ezechiel Kicukiro yanditse ku itariki ya: 17-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka