Uwamahoro Bonaventure atorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe
Uwamahoro Bonaventure atorewe kuyobora akarere ka Nyamagabe, atsinze M.Louise Nduwayezu ku majwi 324 kuri 13
Uyu muyobozi asimbuye Mugisha Philbert wirukanywe na Njyanama y’aka Karere kuri uyu mwanya, nyuma y’ibyaha yamuregega birimo gukoresha nabi umutungo w’akarere ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko.
Aya matora yabimburiwe no gutora abajyanama basimbura abari muri aka kazi barimo Mugisha Philbert wirukanywe ndetse na mugenzi we weguye.
Uwamahoro Bonaventure yatorewe kuba Umujyanama ahagararira Umurenge wa Kamegeri ari wo Murenge Philbert Mugisha yari ahagarariye muri Njyanama, hanatorwa Josephine Kabaganwa wo mu Murenge wa Kitabi wasimbuye undi Mujyanama wari weguye.
Uwamahoro Bonavanture ubaye Meya wa Nyamagabe ni muntu ki?
Bonaventure Uwamahoro yavukiye mu Murenge wa Mugano ho mu Karere ka Nyamagabe. Afite imyaka 40 y’amavuko, akaba afite umugore n’abana batatu.
Amashuri abanza yayigiye i Mugano n’i Kibeho, ayisumbuye ayigira i Save mu ishuri ry’abamarisite, mu ishami ry’uburezi.
Nyuma yaho yabaye umwarimu mu ishuri ribanza ry’i Mugano, ahavuye ajya mu ishuri ryisumbuye ry’i Gatagara.
Nyuma y’umwaka umwe n’igice yagiye kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’uburezi, yiga ibijyanyo n’imyigishirize, Psychopedagogie asoza amasomo muri 2005.
Nyuma ya Kaminuza yamaze igihe cy’imyaka ibiri n’igice akora umurimo wo guhuza ibikorwa bya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri diyosezi gaturika ya Gikongoro.
Nyuma yaho yakoze mu mushinga Twiyubake wa World Vision mu gihe cy’umwaka umwe, hanyuma ajya kwiga mu Busuwisi aho yakuye impamyabushobozi yo mu rwego rwa masters mu bijyanye n’iterambere.
Yagarutse muri 2010, aba umukozi wa RODA ushinzwe ubudehe. Ubu yari umuyobozi w’ishami ry’igenamigambi ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uva muri ministère ukajya kuyobora akarere ??unafite masters ??? Ni hatari.
Karibu. Uzadukemurire ikibazo cy’amafaranga yacu mu Gakoma (Kibirizi) ku ndege tutishyuwe kdi twarangijwe n’ikibuga cy’indege.
Karibu Bona wenda wazadukemurira ibibazo Mugisha na bagenzi be bananiwe. Cyane harimo kwishyura abaturage banjijwe n’ibikorwa remezo bya Leta.
Tumwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye!
Nanjye nishimiye umuyobozi mushya kuko twize hamwe muri marist brothers( TTC SAVE) y’uyumunsi.
tumwifirije ishya n’ihirwe mu mirimo ye!