Ururimi rw’Igiswahili ntiruzongera kuba inzitizi ku Banyarwanda

Kaminuza y’amahoteri, ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga mu bucuruzi (UTB) yatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw’Igiswahili mu rwego rwo gufasha ababishaka kurumenya byihuse.

UTB igiye gutangira kwigisha Igiswahili
UTB igiye gutangira kwigisha Igiswahili

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwabitangarije mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Werurwe 2017.

Uru rurimi rwatekerejweho kuko hari abantu benshi bifuza kurwiga bitewe n’uko rukoreshwa cyane mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) n’u Rwanda rukaba ari umunyamuryango.

Umuyobozi wa UTB, Kabera Callixte, avuga ko Igiswahili ari ururimi rukenewe mu Rwanda no muri EAC muri rusange, ari yo mpamvu bahisemo kurwigisha.

Yagize ati “Twahisemo kwigisha Igiswahili abantu babyifuza cyane ko giherutse kwemerwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda.

Ibi bizatuma gisakara mu gihugu cyacu ndetse kibe umusemburo wo kwiyumva neza muri EAC, gifashe n’abakora ubucuruzi mu bihugu bigize EAC”.

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cya BECOS, cyazobereye mu kwigisha Igiswahili, bagiye gufasha ababyifuza bose kumenya uru rurimi.

Mwalimu Malonga Pacifique wari uhagarariye ikigo BECOS muri iki kiganiro, avuga ko ikigamijwe ari uko buri Munyarwanda amenya uru rurimi.

Ati “Ikigamijwe ni uko nibura buri Munyarwanda, yaba umukozi wa Leta, yaba uwikorera n’abandi, yavuga ko azi Igiswahili gihagije cyatuma ajya muri buri gihugu cyo muri EAC n’ahandi gikoreshwa, akagenda atikandagira”.

Umugwaneza Jeannette wize mu ishami ry’amahoteri n’ubukerarugendo muri UTB, yemeza ko kumenya Igiswahiri bifite akamaro kanini.

Ati “Ni byiza cyane kwiga Igiswahili, nkatwe twize iby’ubukerarugendo duhura n’abantu batandukanye cyane ko u Rwanda ruri muri EAC aho uru rurimi rukoreshwa cyane.

Kurumenya rero bidufasha gupiganwa ku isoko ry’akazi nta kwitinya, haba mu gihugu no hanze yacyo”.

Igiswahili ni rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko zikoreshwa mu Rwanda, rukaba ari rwo ruherutse kwemerwa nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Ubuyobozi bwa UTB buvuga ko abifuza kwiga uru rurimi bagana iyi kaminuza bakiyandikisha, bagahabwa gahunda kuko ngo bagiye gutangira kwigisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye nd’umtanzania, biradyoshe kabisa. Imyanya niboneka muzampe gahunda kabisa. Nigishya Igiswahili, Icyongereza & Igifaransa. +255759839133

January Selrstine yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka