Urashaka intambara, uzayibona; urashaka amahoro turi kumwe-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yijeje urubyiruko ruhagarariye abandi mu nzego z’ibanze kubana na rwo, nibahitamo gukora ibibahenda kandi bagaharanira amahoro.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gutanga umusazo uko rushoboye mu kubaka igihugu (Photo archive).
Perezida Kagame yasabye urubyiruko gutanga umusazo uko rushoboye mu kubaka igihugu (Photo archive).

Muri Stade Amahoro nto, Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’urubyiruko ibihumbi bibiri rugize Itorero Inkomezamihigo, bakaba bahagarariye amashyirahamwe ahuza urubyiruko, ndetse na Komite zarwo mu turere no mu mirenge, ubwo basozaga inyigisho z’iryo torero zamaze ibyumweru bibiri.

Yagize ati “Murahitamo kurara amajoro mukora cyane kandi mukorera hamwe, nta muntu uzabibahembera ariko muzaba bagari cyane!

Nta guharanira kuba mugari rero nta kintu kinini watanze; icyo nabasaba kandi nabifuriza ni ukugira amahitamo meza yo gukoresha byinshi kugira ngo muzunguke byinshi”.

Perezida Kagame yibukije urwo rubyiruko kandi ko buri wese azasarura icyo yabibye.
Ati “Urashaka intambara; icyo wambonaho ni intambara; ushaka amahoro uzaba uri kumwe nanjye, nanjye ndi kumwe nawe”.

Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko “kwirinda gupfuba”, aho asobanura ko ibi bivuze guta indangagaciro z’ubunyarwanda no gushaka ibyatanya Abanyarwanda aho gushaka ibyubaka amahoro, iterambere n’umutekano.

Ati ”Icyo twahisemo ni uguhuza tukaba umwe, ndetse inyungu z’Abanyarwanda zikaba zimwe, nubwo twaba tudasa, tutareshya, tudafite ibyo twemera bimwe; icyo ni cyo itorero rivuze”.

Yagarutse ku bisobanuro by’ijambo ‘Urubyiruko’, aho ngo bivuze gushora imari muri iryo zina, bakagira icyo bimarira ndetse bakakimari igihugu.

Perezida Kagame yanakiriye ibibazo by’urubyiruko, birimo ko amakoperative mu gihugu ngo ataruha amahirwe yo gufatanya n’abandi kwiteza imbere.

Perezida Kagame akaba asaba inzego bireba “gukura ibyo bintu byose bidasobanutse mu nzira”.

Ku rundi ruhande, uwavuze mu izina ry’Itorero Inkomezamihigo, Uwanyirigira Clarisse, yasobanuye ko baryigiyemo ibituma baba Abanyarwanda b’umumaro; birimo kumenya inshingano, indangagaciro z’ubunyarwanda, ubwitange, gukunda igihugu no gukoresha amahirwe babona hafi bakiteza imbere.

Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yatanze igitekerezo ku bivugwa n’Inkomezamihigo, agira ati “Nta rwitwazo rwo kutazesa imihigo cyangwa kugira ibirarane byayo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka