UR- Huye yafungiwe amashanyarazi kubera kutishyura

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017 yafungiwe amashanyarazi kubera kutishyura ikirarane cyo mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kingana na Miliyoni 12 RWf.

Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye yafungiwe umuriro
Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye yafungiwe umuriro

Byemejwe n’Umuyobozi wa REG ishami rya Huye, aho yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko UR-Huye yafungiwe umuriro kubera ikirarane cy’Ukwezi k’Ugushyingo 2016, ikaba izafungurirwa ari uko yishyuye ikarenzaho amande ya 5% y’icyo kirarane.

Barakagwira Ernest Ushinzwe ibikorwaremezo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nawe yemeje ko iyi Kaminuza koko yafungiwe umuriro , ariko ahakana ko ari ikibazo cyo kutishyura ahubwo ari ikibazo cya tekinike cyatumye bafungirwa, kikaba cyakemutse bagahita bafungurirwa umuriro.

Kuba ari izindi mpamvu zatumye bafungirwa umuriro ariko, byahakanywe na REG ishami rya Huye, ndetse banavuga ko nyuma yo gusabwa imbabazi no kugaragarizwa ubushake bwo kwishyura babaye babafunguriye umuriro, ariko barenza ejo batishyuye bakongera bakawufunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

erega ndumva bitoroshye ahubwo twetuziko umuntu acana urukoyishyuye nimbaribyo natwe bajyebadukopa sawamurakoze.

ngabo tomasi yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

calm down guys ntagikuba cyacitse. ese nk’iyi story koko! ni news flash? news alert cg? Ubu rero abantu bagirengo byacitse kuko umuriro wakupwe amasaha 2. Kayihura nawe ndagirango nkubwire ko UR itasenywa cg ngo yubakwe n’umuntu umwe, ibyo bya Rubingisa rero sinzi aho ushingira,keretse niba hari ikindi mupfa.Njye ndashima ahubwo uburyo kaminuza y’u Rwanda irimo kuduhera abana ikizere cyejo hazaza itanga uburezi budafifitse. Nukuri irimo kuduhesha ishema mu ruhando rw’amahanga mu gihe gito itangiye

twikomereze imihigo!

Cyomoro yanditse ku itariki ya: 19-01-2017  →  Musubize

hari umuyobozi witwa Rubingisa niwe usenye UR kabisa ntakigenda rwose

Kayihura yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

first of all, iyo pic ni iya kera. niba mushaka gutanga inkuru, mutange amakuru mashyashya.
Second, iyi nkuru irungura iki abasomyi? Dutabare dutange inkunga se? Dutore amabuye dutere Kaminuza se? ( natwe ubwacu ushobora gusanga ibirarane bya REG tubifite) simbyumva.

Third, ubu hariho politique de l’autonomie de gestion y’ibigo. byaba ibya leta,cyangwa ibiyishamikiyeho. wenda nta liquides iki kigo cyari gifite. ariko kibaye icyambuzi muri iyi nkuru!! iyo basi biba nk’ikirarane cy’umwaka. ukwezi kumwe?... plz mushake amakuru ashyushye atwubaka. twishyure internet tuyasome

alias yanditse ku itariki ya: 18-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka