Undi murwanyi ukomeye wa FDLR yatahutse
Maj Uwimana Jean Claude wari umaze ukwezi afunzwe na FARDC kubera gutoroka FDLR yagejejwe mu Rwanda na MONUSCO.
Maj Uwimana yarasanzwe ari umuyobozi w’itsinda (company ) ry’abasirikare 60 ba FDLR muri “Sous secteur” ya mbere iyoborwa na Col Kimenyi Gilbert.
Maj Uwimana avuga ko yakoreraga ahitwa Makomarehe muri Mweso i Rutshuru ariho yafatiwe yitandukanyije na FDLR.
Agira ati "Nari nateguye gutaha n’umugore wanjye, turabanza twohereza abana bane dufitanye. Ubwo nahagurukaga njya Mweso gushaka Monusco ngo ingeze mu Rwanda nahise mfatwa n’ingabo za Congo FARDC ziramfunga."
Maj Uwimana avuga ko yamaze ukwezi muri gereza za Gisirikare abazwa aho yajyaga, akaburana avuga ko yashakaga gutaha mu Rwanda.
Atashye mu Rwanda hamwe n’umugore we wakomeje kumukurikirana kugeza afunguwe bagataha mu Rwanda.
Aganira na Kigali Today, Maj Uwimana yatangaje ko atashye mu cyahoze ari Mutura, (ubu ni mu Murenge Mudende mu Karere ka Rubavu) yitandukanyije na FDLR kubera amacakubiri ayirimo.
"Byabanje gutinda kubona inzira, ariko kuba muri FDLR nta mumaro urimo"
Maj Uwimana akigera mu Rwanda akaba yoherejwe i Mutobo aho asanze abandi barwanyi ba FDLR na CNRD batashye mu Rwanda bagomba guhabwa amasomo azabafasha kwiyubaka nibagera mu miryango yabo.
Maj Uwimana atangaza ko agace yakoreragamo ari ko kihishemo abayobozi ba FDLR barimo Lt Gen Mudacumura na Gen Maj Rumuli basumbirijwe mu ntambara barwana na CNRD-Ubwiyunge yabivumbuyeho ku wa 31 Gicurasi 2016, iyobowe na Col Irategeka Wilson ubu wigize Lt Gen.
Bamwe mu barwanyi ba CNRD bataha mu Rwanda batangaza ko uyu mutwe washinzwe na Irategeka abisabwe n’abaterankunga ba FDLR, bashaka kuyivaho kubera kuyoborwa n’abaregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara kandi bakanga kuva ku buyobozi.
Abo baterankunga ba FDLR basabye Col Irategeka na Col Hamada ubwo boherezwaga mu mishyikirano gushinga undi mutwe utarangwamo abaregwa ibyo byaha.
Uwo mutwe ngo niwo uzarwanya FDLR Foca iyobowe na Mudacumura na Rumuri kugeza ivuyeho bo bakabona inkunga ziva mu mahanga no kwegera u Rwanda no kurusaba imishyikirano bitakunda bakarwana.
Maj Uwimana Jean Claude wa FDLR atahutse nyuma y’iminsi mike Brig Gen Semugeshi Cômes wa FDLR nawe agejejwe mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ark ubundi izo njiji zirinda gusazira mumadhyamba turikuminuza
Bos Nibaze Twubake Igihugu!
niba baje kuneka aho bene wabo bazatera baje mu Rwanda baribeshya ariko niba baje baje koko kubaka urwababyaye aho ni sawa
Oya n’abasigaye nibaze dufatanye kurwubaka, banarebe aho umusaza atugejeje mu iterambere.