Umwanda n’igwingira bihungabanya umutekano - Minisitiri Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahamagariye abaturage b’Umujyi wa Kigali kwirinda umwanda n’igwingira mu bana, kuko nabyo biri mu bihungabanya umutekano.

Minisitiri Dr sabin Nsanzimana ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Minisitiri Dr sabin Nsanzimana ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Yabibakanguriye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, mu gikorwa cyo gutanga ibihembo ku mirenge n’utugari twahize indi mu bukangurambaga bw’isuku, umutekano no kurwanya igwingira mu bana mu Mujyi wa Kigali, cyabereye mu Murenge wa Kinyinya.

Ati “Umwanda nawo uhungabanya umutekano kuko ubyara indwara zibangamira ubuzima bw’abaturage, ni kimwe n’igwingira kuko naryo ribangamira umutekano w’umuryango haba ku babyeyi ndetse no ku mwana wagwingiye”.

Minisitiri Nsanzimana yongeye kwibutsa ko nubwo inzoga atari iz’abato, bitavuze ko ari iz’abakuru kuko zigira ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu.

Yagaragaje ko inzoga zitera ibyago byinshi kuko arizo nyirabayazana wa kanseri zimwe na zimwe zirimo kwiyongera, umuvuduko w’amaraso ukabije, kudindiza imikorere y’ubwonko no gukenesha abazinywa.

Minisitiri Nsanzimana ahemba umwe mu bayobozi bitwaye neza
Minisitiri Nsanzimana ahemba umwe mu bayobozi bitwaye neza

Minisitiri Nsanzimana yavuze kandi ko iyo umuntu atangiye kunywa inzoga ataragira imyaka 21 y’amavuko aba afite ibyago byinshi byo guhinduka imbata yazo.

Ati “Ubu bukangurambaga bugira uruhare runini mu kurwanya imirire mibi n’indwara zituruka ku mwanda. Mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’umutekano wabo, dukwiye kwibanda ku bibazo bifitanye isano n’indwara zituruka ku isuku nke. Turasaba ibigo bya Leta n’iby’abikorera gukorana na Polisi mu bikorwa nk’ibi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ikindi dukwiye kurinda abana kunywa inzoga kuko zangiza ubuzima”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko ahatari isuku abaturage baba bafite ibyago byo kurwara indwara ziterwa n’umwanda.

Ati“Umuntu urwaye ntabwo aba atekanye, mugomba kumenya ko umutekano n’isuku ari isoko y’iterambere. Ubu bukangurambaga dukwiriye kubuha agaciro tukagira Igihugu gisukuye kandi gitekanye”.

Buri Kagari muri dutatu twahembwe kahawe Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda
Buri Kagari muri dutatu twahembwe kahawe Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda

Muri ubu bukangurambaga bwakorewe mu Mujyi wa Kigali, Umurenge wa Kinyinya ni wo wabaye uwa Mbere uhembwa imodoka, uwa Kimisagara na Niboye ihembwa moto, Akagari ka Biryogo, Agateko na Gatare duhembwa miliyoni imwe kuri buri Kagari.

Ubu bukangurambaga bwakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’umujyi wa Kigali, hagamijwe kwimakaza no kongera umuco w’isuku n’umutekano.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, na we yashimye ubufatanye bw’inzego zose muri ubu bukangurambaga.

Ati “Ubu bufatanye bwabaye intangarugero mu kubungabunga umutekano no guharanira imibereho myiza y’abaturage”.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye gutanga ibihembo
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye gutanga ibihembo

IGP Namuhoranye yagarutse ku kibazo cy’ubusinzi kimaze iminsi kivugwa, ndetse giherutse kugarukwaho na Perezida wa Repubulika.

Yasabye abayobozi bari aho gukomeza kurwanya ubusinzi mu rubyiruko, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka