Uko ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage byatangijwe mu gihugu- Amafoto

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 mata 2018, ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage, byahoze byitwa Army Week, byatangijwe hirya no hino mu gihugu.

Ingabo hirya no hino mu gihugu zabukereye mu gufatanya n'abaturage mu bikorwa bibateza imbere
Ingabo hirya no hino mu gihugu zabukereye mu gufatanya n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere

Ibi bikorwa ubusanzwe biba byiganjemo ubuvuzi bw’indwara ubusanzwe zihenze ku baturage, kubakira abaturage ibikorwa remezo, ndetse no kubafasha mu kuvugurura ubuhinzi bakora kugira ngo bubashe kubageza ku musaruro uhagije.

Ibi byose bikaba bikorwa n’ingabo z’igihugu ku buntu, mu gihe cy’amezi atatu bigasozwa hizihizwa umunsi ngarukamwaka wo kwibohora uba buri mwaka tariki ya 4 Nyakanga.

Dore mu mafoto uko ibi bikorwa byatangijwe hirya no hino mu gihugu

1. NYABIHU

Mu karere ka Nyabihu byabereye mu Murenge wa Muringa mu kagari ka Mwiyanike, Umudugudu wa Gitebe. Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe James afatanyije n’abaturage bateye imbuto y’Ibirayi mu mirima.

2. MUSANZE

Min Kaboneka Francis afatanyije na Gen Nyamvumba ni bo batangije ibi bikorwa mu Ntara y’Amajyaruguru. Byatangirijwe mu Karere ka Musanze, mu mudugudu wa Gacinyiro, Akagari ka Garuka mu Murenge wa Musanze hasanwa inzu enye z’abaturage babaga mu birangarira.

3. RWAMAGANA

Ministre Diane Gashumba niwe waje gutangiza ibi bikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage. Byatangirijwe mu bitaro bya Rwamagana abaturage bavurwa indwara zitandukanye zari zarananiranye .

4.NYAGATARE

Ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’igihugu byabereye mu Murenge wa Katabagemu mu gishanga cya Rwangingo. Byibanze mu gusibura imiyoboro y’amazi.

5. KIGALI

Ibikorwa by’Ingabo mu iterambere ry’abaturage byatangirijwe kuri GS Kagugu mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo.

Hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 12 bizakemura ikibazo cy’ubucucike iri shuri ryari rifite.

Mu cyumba kimwe cy’ishuri ngo higiramo abana 86 bakagombye kuba 46, ariko hagiye kubakwa etaje .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oh turabyishimiye kd ingabo zacu tuziri inyuma

kim jong un yanditse ku itariki ya: 21-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka