Umushinga w’Agatare witezweho guca akajagari mu miturire
Umushinga w’Agatare ukorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge witezweho guteza imbere abahatuye, uhageza ibikorwa remezo, unaca akajagari.
Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango RISD, umufatanyabikorwa muri uyu mushinga ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, cyabaye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2016.
Umushinga w”Agatare (Agatare Project) ugamije gushyira ibikorwa remezo bitandukanye mu tugari tune tw’Umurenge wa Nyarugenge, birimo imihanda, amazi, gutunganya za ruhurura, gutunganya aho kwidagadurira n’amatara ku mihanda.
Annie Kairaba, Umuyobozi wa RISD, avuga ko ibikorwa bakora muri uyu mushinga ari ibyo guteza imbere abaturage ari yo mpamvu birinda kwimura benshi.
Yagize ati “Mu byo dukora twirinda kwimura abaturage benshi kuko ari bo iterambere tubazaniye rigomba kugirira akamaro.
Bitandukanye na ‘expropriation’ yari imenyerewe kuko yatumaga abantu bose bagenda bagasiga iterambere rije ribasanga”.
Kayiraba yongeraho ko na bake bimurwa bagenda bahawe ingurane y’ibyabo kandi bagashakirwa aho bimukira ku buryo badahungabana.
Umutoni Mwajabu, Umuturage wo mu Kagari k’Agatare, avuga ko ibi bikorwa bibafitiye akamaro kubera imiterere y’aho batuye.
Ati “Ubusanzwe kubona aho umuntu anyura byari bigoranye kubera ikibazo cy’utuyira twamanukagamo amazi menshi iyo imvura yaguye ndetse na za ruhurura zari zitubangamiye kubera ko zitari zubakiye”.
Avuga ko ubu bamaze kubakorera umuhanda umwe ubafasha kugenderana mu mudendezo n’utundi tugari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles, avuga ko abaturage bahawe urubuga bihitiramo ibyaherwaho gukorwa.
Ati “Kubera ruhurura zendaga gusenya inzu z’abantu, abaturage bahisemo ko ari zo zaherwaho hagakurikiraho imihanda iriho n’amatara n’ibindi bikagenda bikorwa buhorobuhoro”.
Edward Kyazze, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) ushinzwe ishami ry’imiturire mu mijyi, avuga ko uyu mushinga ufite akamaro kuko uri mu ntumbero igihugu cyihaye yo kuvugurura utujagari turi ahantu hatandukanye.
Umushinga w’Agatare ukorera mu Tugari twa Kiyovu, Biryogo, Agatare na Rwampara two mu Murenge wa Nyarugenge.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|