Umusanzu ufasha AU gukora watangiye gukusanywa nubwo udahagije

U Rwanda ruratangaza ko ibihugu bigize Afurika yunze Ubumwe (AU) byatangiye gutanga umusanzu ufasha komisiyo ishinzwe gushyira mu bikorwa imirimo y’uyu muryango ikora.

Abaminisitiri 10 bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gukusanya umusanzu, bari bateraniye i Kigali
Abaminisitiri 10 bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gukusanya umusanzu, bari bateraniye i Kigali

Mu nama yabereye i Kigali muri 2016, ibihugu byose byemeje ko bizajya bitanga umusanzu wa 0.2% by’amafaranga aturutse mu misoro y’ibyinjizwa muri ibyo bihugu.

Iyi yafashwe nk’intambwe ya mbere yo gufasha Afurika yunze Ubumwe kureka kubeshwaho n’inkunga ituruka mu mahanga nk’uko byari bimeze mbere.

Nubwo u Rwanda rwemeza ko hari intambwe yatewe ku bihugu bikomeje kugenda byumva akamaro ko kwishakamo ibisubizo, ariko ngo haracyari byinshi bigikwiye gukorwa.

Nyuma y’umwaka umwe, ibihugu 14 birimo n’u Rwanda nibyo bimaze gutangiza iyo gahunda, bikaba byaranashyizeho za komti zizajya zikusanyirizwamo uwo musanzu.

Ibindi bihugu bitandatu nabyo byatangiye gushaka uko byakusanya ayo mafaranga, bivuze ko ibihugu 20 ari byo bimaze kwemera iyo gahunda.

Ibihugu byamaze gutanga umusanzu wabyo ni Rwanda, Kenya, Ethiopia, Chad, Djibouti; Guinea, Sudani, Maroc, Congo Brazzaville, Gambia; Gabon, Cameroun, Sierra Leone na Cote d’Ivoire.

Ubuyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe bwari bwihaye intego ko mu mpera za 2017 bazaba bamaze gukusanya umusanzu ungana na miliyari 1,2 y’amadolari.

I Kigali hari hateraniye inama ihuje abaminisitiri 10 baturuka mu bihugu 10 byahawe umukoro wo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gutanga umusanzu.

Abanyamuryango bemeje ko hari byinshi bigikenewe gukorwa ngo ibihugu bitange umusanzu
Abanyamuryango bemeje ko hari byinshi bigikenewe gukorwa ngo ibihugu bitange umusanzu

Minisitiri w’Imari w’igenamigami w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete, yavuze ko ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo ibihugu byitabire gutanga umusanzu.

Yagize ati “Ntago turi aha kuvuga ku cyemezo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bafashe, ahubwo turi kuganira k’uko twashyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe muri Nyakanga 2016 kijyanye no gutera inkunga Afurika yunze Ubumwe.”

Kushingira ku nkuga AU ihabwa n’amahanga ni kimwe mu byakomeje kuyigora kugira ngo ikore akaz kayo neza kuko inkunga yahabwaga yazanaga n’amabwiriza ahabanye n’umurongo wayo.

Iyi nama y’iminsi itatu yari yatangiye tariki 11 Mutarama 2018, yari igamije kureba intambwe imaze guterwa mu gishyira mu bikorwa icyemezo cy’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Iyi komisiyo igizwe n’ibihugu 10 biri muri AU, birimo Chad, Congo, Ethiopia, Kenya, Algeria, Misiri, Cote d’Ivore, Ghana, Afurika y’Epfo na Botswana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Countries must Understand this and sacrifice just 0.2% to have financial autonomy of AU Budget.
Wowwwwww,hope with one spirit of Intore zishakamo ibisubizo we’ll get there.

Keep it up...Intore tubarinyuma

Aaron yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

Ariya mafaranga,amenshi atangwa na Amerika hamwe na China.Indege nyinshi zitwara abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro,ni iza Amerika.Ikibabaje nuko AU na UN nta hantu na hamwe bali bagarura amahoro.UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no “KUZANA AMAHORO”.Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
Bihwanye n’inshuro 4 za Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.
Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 bikora Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Ibyo bihugu bifite Intercontinental Ballistic Missiles,Strategic Bombers,Nuclear Submarines,etc…Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire ayigire Paradizo (Revelations 11:15).

Gisagara yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka