Umunyarwanda yaje muri batatu batsinze irushanwa mpuzamahanga ryo gufotora

Hakizimana Esdore yagaragaye muri batatu begukanye irushanwa Nyafurika ryo gufotora, ryateguwe n’ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi no kubika imizigo cyitwa Agility Africa.

ifoto yafotowe na Esdore Hakizimana iri mu yahize ayandi mu irushanwa ryateguwe na Agility Africa
ifoto yafotowe na Esdore Hakizimana iri mu yahize ayandi mu irushanwa ryateguwe na Agility Africa

Aba batatu bahize abandi mu gufata amafoto agaragaza uburyo Afurika yihuta mu ikoranabuhanga no mu iterambere. Bagaragajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nzeli 2016.

Ifoto ya Hakizimana iri mu yahize ayandi muri aya marushanwa, igaragaza ibyuma bihuriza hamwe imirasire y’izuba bikazibyaza ingufu zicanira ingo 15,000.

Yafatiwe mu Murenge wa Rubona mu Mudugudu wa Agahozo Shalom mu Karere ka Rwamagana.

Indi foto yahize izindi ni ifoto yafashwe na Stephen Simiyu ukomoka i Nairobi muri Kenya. Yafashe ifoto igaragaza iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ifoto ya Simiyu igaragaza umurobyi wicaye mu bwato buto mu kiyaga cya Victoria muri Uganda, ari gukoresha mudasobwa yakozwe n’uruganda rwa Apple.

ifoto yafotowe na Stephen Simiyu wo mu gihugu cya Kenya igaragaza_ terambere ry' ikoranabuhanga
ifoto yafotowe na Stephen Simiyu wo mu gihugu cya Kenya igaragaza_ terambere ry’ ikoranabuhanga

Undi wahize abandi ni Henry Oliver Hakulandaba watsinze mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi.

Yafotoye ifoto igaragaza ubushorishori bw’inyubako n’ikirere i Harare mu murwa Mukuru wa Zimbabwe.

Ifoto ya Henry Oliver Hakulandaba igaragaza umujyi wa harare. mu gihugu cya Zimbabwe
Ifoto ya Henry Oliver Hakulandaba igaragaza umujyi wa harare. mu gihugu cya Zimbabwe

Geoffrey White, umuyobozi mukuru wa Agility Africa, yavuze ko amafato yatsinze irushanwa ari ayarushije ayandi kugaragaza neza impinduka zabaye ku mugabane wa Afrika

Ati “ Nk’ikigo gikora ibijyanye n’ibikorwa remezo, twashimishijwe no kuba biciye mu mafoto, tweretse isi yose iterambere ry’Afrika. Twizeye ko ibi bizahindura uko abantu bafata Afrika mu mwaka wa 2016”.

Muri aba batatu batsinze iri rushanwa, buri wese azahembwa amadorari 2,000 y’amerika, kubera ubuhanga bagaragaje , ni ukuvuga agera kuri 1 611 140 Frw.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, ryitabiriwe n’abafotozi bagera ku 2500 bakomoka mu bihugu 30, biganjemo ababigize umwuga ndetse n’ababikora bishimisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimishijwe nuko abanyarwanda tumo kugenda twiyubaka ntidutinye kugaragarira abandi ko dushoboye!

HITIMANA yanditse ku itariki ya: 3-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka