Umunyamideli Kate Bashabe yahaye abana 500 Noheli n’Ubunani (Amafoto)

Abana 500 barererwa mu kigo “Mwana Ukundwa” kiri mu Karere ka Huye bari mu byishimo kuko bahawe ibikoresho by’ishuri bazifashisha mu mwaka w’amashuri wa 2018.

Kate Bashabe mu muhango wo guha abana bo mu Karere ka Huye ibikoresho by'ishuri
Kate Bashabe mu muhango wo guha abana bo mu Karere ka Huye ibikoresho by’ishuri

Ibyo bikoresho babihawe n’umunyamideli Kate Bashabe abinyujije mu nzu ye y’imideli yitwa “Kabash” kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017.

Ibyo bikoresho abo bana bahawe bigizwe n’agakapu ko gutwaramo ibikoresho by’ishuri karimo amakaye ane, amakaramu abiri n’ibindi bitandukanye.

Kate ahamya ko icyo gikorwa cyo gufasha abatishoboye asanzwe agikora buri mwaka ariko ngo muri uyu mwaka wa 2017 nibwo yashatse kubimenyesha n’abandi.

Agira ati “Sinatekereje imyenda, ibiryo cyangwa inkweto. Natekereje ibikoresho by’ishuri (kuko) turi mu biruhuko, amashuri azatangira vuba. Nifuje ko nagira abana mfasha bagatangira nta kibazo cy’ibikoresho bafite.”

Abana bahawe agakapu karimo amakaye, amakaramu n'ibindi bikoresho by'ishuri bitandukanye
Abana bahawe agakapu karimo amakaye, amakaramu n’ibindi bikoresho by’ishuri bitandukanye

Mukankaka Rose, umuyobozi w’ikigo cya “Mwana Ukundwa” avuga ko abana baharererwa baturuka mu miryango ikennye ituriye icyo kigo. Baza kuharererwa bagasubira mu miryango yabo.

Ahamya ko ubwo bufasha bahawe ari ingirakamaro kuko hari bamwe mu bana bagorwaga no kubona ibikoresho by’ishuri.

Abana bahawe ibikoresho nabo bagaragaje ibyishimo bahamya ko kubifuriza Noheli n’Ubunani byabanyuze kuko ngo bajyaga babyumva byabaye ahandi bakibaza niba bo bizabageraho.

Abana barererwa mu kigo cya "Mwana Ukundwa" baturuka mu miryango ikennye
Abana barererwa mu kigo cya "Mwana Ukundwa" baturuka mu miryango ikennye

Kate yagiye muri icyo gikorwa aherekejwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuririmbyi Mani Martin, Christopher na Jay Rwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika.

Mani Martin na Christopher baririmbiye abo bana bahawe ubufasha bataha banezerewe.

Umuririmbyi Mani Martin yasusurukije abo bana
Umuririmbyi Mani Martin yasusurukije abo bana
Umuririmbyi Christopher nawe yari ahari
Umuririmbyi Christopher nawe yari ahari
Jay Rwanda Rudasumbwa wa Afurika nawe yari ahari
Jay Rwanda Rudasumbwa wa Afurika nawe yari ahari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwomukobwa Yakoze Igikorwa Gikwiye

Niyonzima Patrick yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

Uyu mukobwa n’icyuma pee ,unva ko bavuga .

Manzi yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka