Umuhanda Kicukiro Centre wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’impanuka

Nyuma y’impanuka ikomeye y’ikamyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, igahitana abantu barindwi naho icyenda bagakomereka ahitwa Kicukiro Centre mu Mujyi wa Kigali, ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa kuko Polisi yakoze ibishoboka ivana mu nzira ibinyabiziga byari byangiritse.

Nyuma y'ubutabazi bw'ibanze, umuhanda wasukuwe mbere yo kugirwa nyabagendwa.
Nyuma y’ubutabazi bw’ibanze, umuhanda wasukuwe mbere yo kugirwa nyabagendwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Kigali Today ko imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanwe mu bitaro, Polisi ikaba ikomeje gushakisha imiryango yabo.

Abandi icyenda bakomerekeye muri iyi mpanuka na bo, ngo bari mu bitaro aho bitabwaho n’abaganga, naho ibinyabiziga byinshi byangirikiye muri iyi mpanuka, byajyanwe hirya no hino mu magaraje kugira ngo bisanwe.

Spt. Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’ikamyo yamanukaga igana Kicukiro Centre. Iyo kamyo ngo yari yarakorewe igenzurwa ry’ubuziranenge ry’ibinyabiziga (Controle Technique) kandi ngo yari ifite ubwishingizi (Assurance), nk’uko uyu muvugizi wa Polisi yakomeje abitangaza.

Umushoferi wari utwaye iyo kamyo na we ari mu bitabye Imana.

Amafoto:

Ikamyo yateje iyi mpanuka na yo yangiritse cyane.
Ikamyo yateje iyi mpanuka na yo yangiritse cyane.
Polisi yavanye mu nzira ibinyabiziga byari byangirikiye muri iyi mpanuka.
Polisi yavanye mu nzira ibinyabiziga byari byangirikiye muri iyi mpanuka.
Hangiritse ibinyabiziga byinshi.
Hangiritse ibinyabiziga byinshi.
Ubutabazi bwatangiye. Abantu ni benshi ku Kicukiro, abenshi ntibarabyakira.
Ubutabazi bwatangiye. Abantu ni benshi ku Kicukiro, abenshi ntibarabyakira.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Imana,ibakire mubayo

alias yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

Imana ibakire mubayo ibahe iruhuko ridasyira.

Nzeyimana Vedaste yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

imana ibakire mubayo kurabo babashije kuva mubuzima.

gusa turashima police y’uRwanda uko ikora ubutabazi because. mboneyeho nokwihanganisha ababuze Ababa

nsengiyumva silas yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

Imana nyiribubasha nubushobo yihanganishe
imiryangoyabo bose natwetwesebyatuhungabanyije.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA BARUHUHUKIRE MU MAHORO

Nkunduwera Christian yanditse ku itariki ya: 11-06-2016  →  Musubize

Twaturutse ku Mana , kandi ni naho tuzasubira. Mana Nyagasani ubakire mu bawe

alias yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

harebwe icyateye iyimanuka .ababuriye ababomumanukabihangane.

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 10-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka