Umugore n’umugabo batandukanye umwaka, bungwa n’umugoroba w’ababyeyi

Ayinkamiye Marie Chantal na Nzamurambaho Frederic bo mu Karere ka Rubavu, bari bamaze umwaka batandukanye kubera amakimbirane, bongeye gusubirana ku wa 29 Kamena 2016 kubera umugoroba w’ababyeyi.

Umugabo n'umugore bamaze umwaka batabana bunzwe n'umugoroba w'ababyeyi.
Umugabo n’umugore bamaze umwaka batabana bunzwe n’umugoroba w’ababyeyi.

Ayinkamiye na Nzamurambaho bari bamaranye imyaka 20 babana, bafitanye abana batandatu, ariko amakimbirane yatumye umugabo ava mu rugo kubera ihohoterwa yakorerwaga n’umugore bashakanye.

Ni ikibazo cyageze mu buyobozi bw’Umudugudu wa Kabumba no mu bw’Akagari ka Kabumba batuyemo, ariko nticyabonerwa igisubizo kubera ko abayobozi n’imiryango bagerageje kubunga umugore yabatukaga hakabura umwanzuro watuma basubirana.

Mu mugoroba w’ababyeyi wabaye tariki 29 Kamena, Nzamurambaho yagaragaje akarengane akorerwa n’umugore ufatanya n’abana bakamukubita, bigatuma ava mu rugo.

Hakoreshejwe ibitekerezo by’abaturage, bagaragaje imibanire y’uwo muryango, umugore wahohoteye umugabo bamusaba kubabwira icyo apfa n’umugabo, bakabunga bakabana neza.

Umuyobozi w'umurenge yabahaga impanuro zo kubana neza.
Umuyobozi w’umurenge yabahaga impanuro zo kubana neza.

Ayinkamiye avuga ko yatangiye ibikorwa bihohotera umugabo we bitewe n’amagambo yumvanye nyirabukwe.

Yagize ati “Mabukwe yabwiye umugabo wanjye ko abana batandatu yabarera ariko akanyirukana nkagenda, bituma ngira roho mbi ntangira kumufata nabi, ariko ubusanzwe twabanaga neza, ntiyigeze amparika cyangwa ngo dupfe ikindi kuko ni umugabo uzi gukorera urugo.”

Nzamurambaho avuga ko nta kindi yifuza uretse umutekano mu rugo, akabana n’umuryango we neza.

Inama zibigisha koroherana no kubahiriza inshingano, buri wese yita ku wo bashakanye, zatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, zatumye umugore asaba imbabazi umugabo, umuryango w’umugabo n’abaturage.

Agira ati “Ntacyo nigeze mfa n’umutware wanjye uretse shitani yanteye. Bangiriye inama kandi ndizera ko tugiye kubana neza. Mbasabye imbabazi mwese. Nagira inama n’abandi bagore kubaha abagabo babo no gusenga birinda ibibatanya.”

Nzamurambaho avuga ko yishimiye gusubirana n’umugore. Ati “Ndishimye kuba ngiye gusubira mu rugo. Ubu ndataha iwanjye sinsubira kwa mama. Ndizeza umugore ko nzamubanira neza. Nabwira n’abandi bafitanye ibibazo kwegera imiryango n’umugoroba w’ababyeyi ukabafasha nk’uko umfashije.”

Abaturage bafashe umwanya wo kubasengera Imana kugira ngo urugo rwabo rubane neza.
Abaturage bafashe umwanya wo kubasengera Imana kugira ngo urugo rwabo rubane neza.

Mu Karere ka Rubavu, ku munsi wa Gatatu (w’icyumweru) bawugize umunsi ukemurirwaho ibibazo mu tugari, abayobozi b’akarere n’umurenge bakamanuka bagasanga abaturage aho batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyamakuru bavugizi bacu muraho
nagiragango muzatubarize ubuyobozi bwakarere karubavu bwatubwiye ngo dutange amafaranga ibihumbi ijana icyogihe hari muri 2013 maze bazaduhe ibibanza mubyahi ho mukarere karubavu none murebe imyaka ibaye imyaka muzatubarize mwokagira abana mwe kandi dufite nagitansi twishuriyeho
murakoze .

Elias yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka