Umubiri w’Umusirikare w’u Rwanda wiciwe muri Santrafurika wagejejwe i Kigali

Umubiri w’Umusirikare w’u Rwanda uherutse kwicirwa muri Santrafurika, aho yari mu butumwa bwo kugarura amahoro, wagejejwe i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023.

Urubuga rwa Twitter rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu munsi umubiri w’umusirikare w’u Rwanda wari mu gikorwa cyo kugarura amahoro, Sgt Tabaro Eustache, wagejejwe i Kigali uvuye muri Santrafurika.

Abasirikare ba RDF bayobowe na Maj Gen Ruki Karusisi n’umuryango wa nyakwigendera, ni bo bakiriye mu cyubahiro umubiri w’uwo musirikare, ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Sgt Tabaro Eustache, yari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Santrafurika (MINUSMA), akaba yaritabye Imana ku itariki 10 Nyakanga 2023, nyuma yo kuraswa n’abitwaje intwaro mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twihanganishije bene wabo.Gupfusha umuntu twese biratubabaza cyane.Ariko nta kundi nyine.Ni iwabo wa twese.Ejo natwe tuzamukurikira.Tujye duhora twiteguye,kubera ko nta muntu n’umwe umenya igihe azapfira.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko abantu bashaka imana cyane,ntibibere gusa mu gushaka iby’isi,bible yerekana ko imana izabazura ku munsi wa nyuma.

kirenga yanditse ku itariki ya: 17-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka