Ukwigisha kwanga u Rwanda ujye umubwira uti ‘Ntumpeho’ - Minisitiri Bizimana

Yabibwiye urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, rwiganjemo urwiga muri Kaminuza, mu biganiro biganisha Abanyarwanda ku kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagiriye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, tariki 27 Mutarama 2023.

Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana
Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana

Mu kiganiro yabagiriye, yabanyuriyemo muri make amateka mabi yaranze u Rwanda, bikozwe n’abari barize bananiwe kuba urumuri rwa rubanda ahubwo bakarwigisha ibibi, anabibutsa ko bo bavukiye mu gihugu kiyobowe n’ababashishikariza gukora ibyiza.

Yanabasabye kutazigana abakoze nabi agira ati “Hari umuhanzi wabaga ino, Rugamba Sipiriyani, yaririmbaga indirimbo yitwa Ntumpeho.”

Yanabaririmbiye igika cy’iyi ndirimbo kigira kiti “Nimucyo twambare, twambarire kuba Imena. Njyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere. Nushaka unkurikire, mu runana rw’imihigo, turishinge turahire yuko tuzahora dukunda ibyiza: ubutabera n’amahoro, urukundo n’ubupfura, ubukire bwanga ibyo ndabugaya, ntumpeho.”

Maze akomeza agira ati “Murabyumva? Ubukire bwanga ubutabera, urukundo n’amahoro, ndabugaya, ntumpeho! N’ubigisha kwanga u Rwanda, kwanga Umukuru w’Igihugu, kwanga ubuyobozi, ujye umubwira uti Ntumpeho, ihamanire!”

Joyce Manishimwe uhagarariye inama y‘Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Huye, nyuma yo kumva izi mpanuro yabwiye bagenzi be ati “Ndagira ngo twese n’amatelefone yacu tuze kujya kuri X, dukore hashtag yitwa #Ntumpeho#. Abantu bose bari gukwirakwiza urwango tujye tubasubiza ngo Ntumpeho! Ako konyine karahagije.”

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rusanzwe rufata umwanya wo kunyomoza abavuga u Rwanda ibitari byo, ndetse n’ababiba urwango na rwo ngo ijambo Ntumpeho bazaryifashisha.

Elifazi Tuyishime ati “Icya mbere dusigaranye tuzajya dukoresha umunsi ku munsi ni ubukangurambaga bwa Ntumpeho. Ba bandi batubwira amacakubiri tukababwira ngo Ntumpeho.”

Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kubwira abashaka kubashora mu bibi kuzajya bababwira ngo 'Ntumpeho'
Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kubwira abashaka kubashora mu bibi kuzajya bababwira ngo ’Ntumpeho’

Ibiganiro byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, byabimburiwe n’umuganda wo gutera ibiti ibihumbi 12 ku buso bwa hegitari umunani.

Minisitiri Bizimana yavuze ko bene ibi biganiro bazabikorera no mu zindi Ntara eshatu ndetse no mu Mujyi wa Kigali, kandi ko hirya no hino mu gihugu mu kwa kane bazaba baramaze kuhatera ibiti birenga miriyoni, hibukwa Abatutsi barenga miriyoni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impamvu yo gutera ibiti bibukwa ni “ukubera ko ari isoko y’ubuzima. Bitanga imvura, birinda ibidukikije, bifasha ubuzima kubaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka