Uko gahunda ya Car Free Day ku nshuro ya kabiri yitabiriwe - AMAFOTO

Kuri iki Cyumweru, tariki 3 Nyakanga 2016, mu Mujyi wa Kigali, hongeye kuba ku nshuro ya kabiri gahunda ya Car Free Day, ifunga imwe mu mihanda ku binyabiziga, igaharirwa abanyamaguru, abanyamagare n’abandi bashaka kuyikoresha mu bikorwa bya siporo.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yitabiriye gahunda ya Car Free Day, kuri iki Cyumweru.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yitabiriye gahunda ya Car Free Day, kuri iki Cyumweru.

Umuhanda wari ufunze ku binyabiziga ni uturuka muri Car Free Zone yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ukagera kuri Stade Amahoro uciye ku Kimihurura. Bamwe mu bitabiriye iyi gahunda bakaba bahuriraga ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), bagakora imyitozo ngororangingo.

Amafoto:

Mu ngeri zitandukanye, abantu bitabiriye Car Free Day i Kigali.
Mu ngeri zitandukanye, abantu bitabiriye Car Free Day i Kigali.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali na we yitabiriye iyi gahunda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na we yitabiriye iyi gahunda.

Niba ushaka kureba andi mafoto menshi, kanda HANO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gahunda ni nziza ariko bajye bamenyesha abantu imihanda yafunzwe mbere kugirango abafite izindi gahunda badatatana mumihanda batazi aho banyura.
Ubwa mbere byateguwe neza kuburyo abantu bose bari bazi imihanda nyabagendwa.

Joelle yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

iyigahunda yokunanura imitsi ninziza bakomerezaho

bazimya justin yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka