Ubutwari bwabo bugaragazwa n’urukundo beretse abatutsi bahishe
Abarinzi b’igihango batatu bo mu karere ka Nyarugenge bahawe imidari y’ishimwe kubera ubutwari bagize bahisha abatutsi, bigaragaza urukundo bafitiye abanyarwanda bagenzi babo.
Iyo midari ndetse na za seritifika babiherewe mu birori by’umunsi ngarukamwaka w’intwari z’u Rwanda, kubera ibikorwa by’ubutwari bakoze birimo no kurokora abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyirabayovu Thérèse, umukecuru w’imyaka 94 wahishe abatutsi 30 muri Jenoside, avuga ko yifashishije amatafari yendaga gusanisha inzu ye.
Yagize ati “Mu gihe byari bikomeye, abantu baje biruka bahunga maze baragenda bihisha mu matafari nendaga gusanisha inzu.
Babaye aho, nkajya nyobya uburari abicanyi baje kubashaka. Nabatekeraga igikoma nkabaha, ku bwa Nyagasani inkotanyi zimaze kugera mu gihugu ziraza zirabatwara”.
Akomeza avuga ko yabikoze azi ko abicanyi babimenye na we yakwicwa ariko ngo yiringiraga Imana, ku bw’amahirwe bararokoka.
Mukashyaka Josephine utuye mu murenge wa Muhima, na we ngo yarokoye abantu batanu, avuga uko yishimiye kwibukwa nk’intwari.
Ati “Biranshimishije kuba nibutswe ko narokoye abantu, igihe cyose twari tubahishe twabaga twiteguye urupfu, gusa turashimira imana ko batatwishe.
Abo narokoye bigaragara ni batanu, ariko hari n’abahanyuraga bakarara rimwe cyangwa kabiri bakagenda”.
Yongeraho ko yagabweho ibitero kenshi byashakishaga abo yari ahishe ariko ku bw’amahirwe buri gihe ntibagere aho babaga bahishe.
Undi wahawe umudari w’ishimwe ni Bishop Innocent Nzeyimana, wigishije ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside, yifashishije ivugabutumwa, akibanda cyane cyane mu magereza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko byari ngombwa gushimira aba bantu kuko bakoze ibikorwa by’ubutwari.
Ati “Impamvu aba bahishe abahigwaga bashimiwe imbere y’abaturage, ni uko bakoze ibikorwa byashoboraga no gutwara ubuzima bwabo.
Ni ibikorwa by’indashyikirwa bakoze, biteguye ko n’amaraso yabo yahamenekera ku bw’umutima w’urukundo rw’Abanyarwanda”.
Insanganyamatsiko ijyanye n’umunsi w’intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 23 ikaba igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mukecuru imana izamwifashirize ageze 100 ans mwibaze ukuntu umuntu ukuze kuriya ahisha abantu benchi naho abakiri bato ahubwo aribo babica??? Abana,abuzukuru be nabo bazatere ikirenge mucye bagira urukundo ry’imana kandi izabibafashemo.
nibyo kwigirwaho twe nkurubyiruko tukazaharanira kuba natwe intwari
imana ikomenze kubaha umugisha kandi bakomerenze ho nabobahishe nabo bagye babibuka banabafashe ko abantu twibangirwa vuba