Ubutaka bw’abaturage bungana na hegitari 42 bwangijwe n’imvura
Ubutaka bw’abaturage b’umudugudu wa Mirima ya kabiri, mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare, bungana na hegitari 42 bwangijwe n’imvura imyaka bateye irahomba.
Ni imvura yaguye ku manywa yo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2016.
Si imirima gusa yatwaye kuko yanatwaye amazu y’abaturage ane, n’ibikoresho byo mu rugo byarimo birangirika.
Uwineza Liliane umwe mu bo yangirije, avuga ko icyo bakeneye byihuse ari ibiribwa, kuko ibyabo ntacyo babashije gukura mu nzu zabo zangiritse.
Yagize ati “Nta kintu nakuyemo uretse umufariso umwe, ibitenge 2 n’imyenda y’abana natoraguye.
Ifu, ibishyimbo n’ibigori bari bampaye byose byagiye. Umugabo, abana nanjye buri wese yacumbikiwe ukwe. Badufashe tubone icyo gushyira ku ziko.”
Kamenangiga Jean Claude yahinze ibigori n’ibishyimbo bigatwarwa, avuga ko yahombye byinshi ariko ashima Imana ko ntawe imvura yahitanye.
Yifuza ko leta yabaha imbuto kuko nta bushobozi basigaranye bwo kwigurira indi.
Ati “Ndashimira Imana ntawe uyu muvu watwaye, ibindi ni ibisanzwe gusa Leta idufashije yaduha imbuto tugasubiza mu butaka, yenda twakweza nk’abandi bitari ibyo ntitwazakira inzara.”
Munyangabo Celestin umunayamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare avuga ko ikihutirwa bagiye gukora umuganda wo guhanga imirwanyasuri.
Yizeza abaturage ko bagiye kubakorera ubuvugizi bakabonerwa imbuto basubiza mu butaka.
Ati “Turabibona iki ni ikibazo gikomeye, turafatanya duhange imirwanyasuri, hanyuma turavugana n’inzego bireba bahabwe imbuto basubize mu mirima yabo.”
Yizeza kandi ko hagiye gushakwa uburyo bahabwa ibindi biribwa dore ko n’ubusanzwe bari basanzwe babihabwa.
Mu mudugudu wa Mirama ya mbere, muri uyu murenge wa Nyagatare, naho hari imirima yarengewe n’ibidendezi by’amazi, kubera iyi mvura.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abobaturage nibihangane
Na hano mumurenge wa tabagwe akarere ka nyagatare imvura yangije ibihingwa biri nko kuri ha 100 ariko ikibabaje cyane nuko ntabuvugizi abaturage bakorewe ngo babe bafashwa.