Ubushakashatsi bwerekanye ko i Musanze hakenewe ibikorwa remezo bihagije

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora ubusesenguzi kuri gahunda na Politiki za Leta IPAR-Rwanda, bugaragaza ko mu Karere ka Musanze hagikenewe kongerwa ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’abaturage, kugira ngo biborohere kugendana n’ingamba z’icyerekezo cy’iterambere cya 2050.

Inzego zitandukanye mu Karere ka Musanze zahurijwe mu biganiro bigamije kubereka ibyavuye muri ubwo bushakashatsi
Inzego zitandukanye mu Karere ka Musanze zahurijwe mu biganiro bigamije kubereka ibyavuye muri ubwo bushakashatsi

Ibyo bikorwa remezo bigizwe n’imihanda ikoze neza, n’uburyo bwajya buborohereza gukora ingendo budahenze, dore ko abenshi bagaragaza ko akenshi bibagora.

Mugabukomeye agira ati: “Umuntu aba ari nko mu mujyi wa Musanze akeneye kujya mu bindi byerekezo byo hanze yawo nko mu bice by’icyaro, yaba adafite amafaranga yo kwishyura Taxi Voiture imugezayo, akagenda n’amaguru cyangwa agatega moto, ahantu umuntu yagatanze amafaranga ari hagati ya magana inani n’igihumbi nko ku modoka rusange, ugasanga moto imuca amafaranga ari hagati y’ibihumbi bine n’ibihumbi bitanu”.

“Dutekereza ko uko iterambere rigenda ryaguka, ari nako hakabaye hatekerezwa uko badushyiriraho uburyo bw’imodoka zigana mu byerekezo byinshi bishoboka, zikatworohereza mu ngendo zitaduhenze dore ko n’abaturage dukomeje kwiyongera”.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019, bwagaragaje ko 84,7% by’abatuye mu Karere ka Musanze bakora ingendo n’amaguru mu gihe bajya cyangwa bava mu mirimo ibabeshejeho ya buri munsi, abangana na 3,1% bo bakaba bagenda n’amagare, 1,5% bakoresha moto mu gihe 3,8% bagenda n’imodoka rusange.

Bukomeza bugaragaza ko 1,2% bo bagenda n’imodoka zabo bwite naho 5,7% bo bakaba ari abirirwa mu rugo.

Dr Innocent Ndikubwimana avuga ko gusesengura ahakigaragara imbogamizi bitanga umurongo watuma intego z'icyerekezo 2050 zigerwaho
Dr Innocent Ndikubwimana avuga ko gusesengura ahakigaragara imbogamizi bitanga umurongo watuma intego z’icyerekezo 2050 zigerwaho

Dr Innocent Ndikubwimana, Umushakashatsi mu Kigo IPAR, agira ati: “Mu gukora ubu bushakashatsi icyari kigamijwe, kwari ugusesengura ahakigaragara imbogamizi zibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’icyerekezo 2050 kugira ngo inzego zegereye abaturage zibimenye ibishoboka gukemurwa bikorwe, ibirenze ubushobozi bikorerwe ubuvugizi mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo byafasha mu kuzuzanya n’ibyifuzo by’abaturage”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko bakomeje kwibanda ku ngamba zose zifasha mu rugendo rw’iterambere ry’Akarere ka Musanze abaturage n’ubuyobozi bafatanyije.

Ati: “Igihe ubu bushakashatsi bwakorewe, ntitwari twagateye intambwe yo kugira igishushanyo mbonera kiboneye cy’Akarere ka Musanze mu bijyanye n’imyubakire, ariko icyo twishimira ni uko ubu cyakozwe kikaba gihari ndetse tukaba twaratangiye gutunganya site z’imiturire zifasha abaturage gutura neza bijyana no kuhakwirakwiza ibikorwa remezo birimo n’imihanda”.

“Uko imiturire irushaho kunozwa, birumvikana ko n’iyo ntambwe yo kuba bakoroherezwa mu buryo bw’imigenderanire bwashoboka ku bufatanye na RURA hakaba hashyirwaho ibyerekezo bitandukanye by’imodoka zitwara abagenzi mu bice zitabagamo”.

Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni ibirebana n’iterambere ry’inganda n’ibigo bitanga imirimo bikwiye kwiyongera kugira ngo bitange amahirwe y’akazi ku biganjemo urubyiruko ruri mu bushomeri, gukwirawiza amazi meza n’ingufu z’amashanyarazi, guhanga imirimo n’ibindi bikorwa by’ishoramari bibyara inyungu bigakura abantu mu bwigunge.

Muri ubu bushakashatsi, Ikigo IPAR-Rwanda cyabufatanyije n’ikigo cyo muri Kenya gishinzwe ubushakashatsi ku mibereho n’imiyoborere, bukagaragaza ko n’ubwo izo mbogamizi zigihari, hari byinshi byakozwe mu iterambere ry’Akarere ka Musanze n’utundi Turere twunganira umujyi wa Kigali ubwo bushakashatsi bwakorewemo, ariko nanone ngo ababifite mu nshingano ku ruhande rw’abaturage n’ubuyobozi bubegereye, ngo ntibakwiye kwirara cyangwa ngo badohoke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUTENDEKA 6 KU NTEBE,KUDUTWARA NK’IBIRAYI AMAGAMBO MABI NSOHOKERA MU MODOKA,IMODOKA NI IYA SO.,.....KUDUCA AMAFARANGA Y’UMURENFERA MU MUHANDA WA CYANIKA BUGOROBYE NABYO BISABA UBUSHSKASHATSI??????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

kaziiii yanditse ku itariki ya: 24-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka