Uburengerazuba: Imirenge igiye kujya igenzurana mu kunoza igenemigambi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, avuga ko batangiye gahunda yo kugenzurana hagati y’imirenge mu kunoza igenamigambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Jabo Paul, asobanura uko izo komite ngenzuzi zizajya zikora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, asobanura uko izo komite ngenzuzi zizajya zikora.

Uyu muyobozi avuga ko mu kwihutisha iterambere no kwiga ibyiza abandi bakora, ubuyobozi bw’iyi ntara bwafashe gahunda yo gushyiraho urwego rw’ubugenzuzi muri gahunda zose za Leta buzakorwa hagati y’imirenge ubwayo.

Agira ati «Nk’ubu mu birebana n’ikoreshwa ry’umutungo usanga mu karere hari abagenzuzi babiri gusa. Abo rero ntibashobora kugenzura ibigo byose biba mu karere. Kugenzurana hagati y’imirenge rero bizanoza imikorere binakureho abakoraga amakosa ntamenyekane ».

Jabo avuga ko ku murenge hazashyirwa komite igizwe n’abantu 10 iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, igashyirwamo n’abantu b’ingeri zitandukanye nk’abakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga, abikorera n’abandi.

Ku wa 28 Kamena 2016, Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yatoye yemeje umushinga wo gushyiraho izo komite ndetse isaba komite nyobozi y’akarere gukurikirana ishyirwaho ryazo kugira ngo zizatangirane imirimo yazo n’ingengo nshya ya 2016-2017.

Njyanama ya Ngororero yemeza ko izo komite zijyaho.
Njyanama ya Ngororero yemeza ko izo komite zijyaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrois, yemeza ko izo komite zigiye gufasha mu gukurikirana buri munsi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’akarere mu mirenge.

Ati «Iki gitekerezo tucyakiranye yombi kuko bizadufasha gukurikirana byimbitse uko imari ya Leta ikoreshwa ndetse n’uko serivisi zihabwa abazigenewe. »

Ubusanzwe imirenge ipiganira umwanya wa mbere mu kwesa imihigo, ariko ubu ngo igiye kujya isangira ubunararibonye mu kuyesa.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Ngororero, Dr Emmanuel Ahishakiye, avuga ko nta kibazo asanga bizateza hagati y’imirenge.

Ati «Ikigamijwe ni ukwigira ku bandi. Umurenge uzigira ku wundi kugira ngo uzamuke kandi ndumva ntawakwima undi ibyiza kandi icyo twifuza ari uko imirenge yose yaba iya mbere mu kwesa imihigo ».

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, avuga ko ku ngengo y’imari yahawe uturere harimo amafaranga azafasha izi komite gukora neza akazi kazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka