Ubumwe n’ubwiyunge ni bwo butuma u Rwanda rutera imbere - Amb. Habyarimana

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Habyarimana Jean Baptiste, yabwiye amahanga ko ubumwe n’ubwiyunge ari bwo butuma u Rwanda rutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Habyarimana Jean Baptiste.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Habyarimana Jean Baptiste.

Yabivuze tariki 3 Kamena 2016 mu kiganirompaka ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzavile ifatanyije n’ikigo cy’isakazamakuru cy’Umuryango w’Abibumbye, muri icyo gihugu.

Abitabiriye iki kiganiro barimo Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Marien- Nguabi, barebeye hamwe ibimenyetso byerekana ingengabitekerezo ya Jenoside n’uruhare rw’Umuryango w’Abibumbye mu kwirinda no kurwanya Jenoside.

By’umwihariko, iki kiganiro cyibanze ku butabera n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Habyarimana yabwiye abitabiriye icyo kiganirompaka ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi y’ivangura yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko nyuma yo kuyihagarika, rwubatse ubumwe n’ubwiyunge nk’inzira yo kongera kubanisha neza Abanyarwanda no gutera imbere.

Yavuze ko ubwo bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ari bwo bubashoboza kongera kubaka igihugu kigatera imbere.

Bwana Joachim Goma Thethet, umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Marien Ngouabi, yasobanuye uko ingengabitekerezo ya Jenoside ikura ndetse avuga itangazamakuru nk’imwe mu nzira ziyifasha gukura, aho yatanze urugero rwa RTLM mu kubiba amacakubiri.

Uyu mwarimu yavuze ko igihe kigeze ko buri gihugu cyahaguruka kikishakira umuti w’amakimbirane akunze kugaragara, aho gutegereza ko imiryango mpuzamahanga ibikemura kuko hari ubwo idatabarira igihe.

Abandi bayobozi bari bitabiriye iki kiganiro, barimo Anthony Ohemeng-Boamah uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Congo Brazzaville na Amb. Richard BALOYI uhagarariye igihugu cya Afurika y’Epfo.

Ku musozo w’iki kiganiro, hatanzwe umwanya w’ibibazo, aho ibyinshi byagarutse kuri politiki y’u Rwanda ndetse no ku mubano w’u Rwanda n’andi mahanga.

Ambasaderi Habyarimana yavuze ko nyuma y’ibyo u Rwanda rwanyuzemo, nta kibazo rufitanye n’ibindi bihugu. Yongeyeho ko u Rwanda ruri mu rugamba rwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo rugeze Abanyarwanda ku iterambere rirambye ritarimo amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Muri icyo kiganiro, hanerekanywe filime “Kill them All” yakozwe n’urubyirko rw’Abafaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka