Ubukene bwagabanutseho 6.9% mu myaka itatu ishize-NISR

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanutseho 6.9% kuva muri 2011 kugeza muri 2014.

Minisitiri w'Imali n'Igenamigambi, Amb Claver Gatete, na Murangwa Yusuf, uyobora NISR, basobanura igabanuka ry'ubukene mu Rwanda.
Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete, na Murangwa Yusuf, uyobora NISR, basobanura igabanuka ry’ubukene mu Rwanda.

Byavugiwe mu kiganiro NISR ku bufatanye na Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi (MINECOFIN), byagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Kamena 2016, ubwo iki kigo cyashyiraga ahagaragara imibare igaragaza uko igipimo cy’ubukene cyari gihagaze muri iyi myaka itatu ishize, banavuga ku ngamba zo kuburwanya kugeza bucitse burundu.

Mu mwaka w’Ingengo y’Imali 2010-2011, ubukene bwavuye 46% bugera kuri 39.1% muri 2013-2014. Ubukene bukabije na bwo bwavuye kuri 21.8% buramanuka bugera kuri 16.3% na none mu gihe cyagaragajwe haruguru.

Ibi ariko ntibibuza ko hari Abanyarwanda bagera ku 10.4% bavuye mu bishoboye muri 2011 bakisanga mu bukene muri 2014, mu gihe kandi hari 17.4% bavuye mu bukene bakajya mu bishoboye.

Asobanura ku bisubiza abantu inyuma, Umuyobozi wa NISR, Murangwa Yusuf, yagize ati “Impamvu ni nyinshi nk’ubu umuntu ashobora kurwara igihe kirekire, agahinga ntiyeze kubera izuba, gupfusha umuntu wakoraga yinjiriza urugo cyangwa kubura akazi kandi wakoraga umeze neza bigatuma umuntu amanuka akajya mu bukene”.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye icyo kiganiro.
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye icyo kiganiro.

Akomeza avuga ko nubwo habaye iki kibazo nta bwoba biteye kuko muri rusange ngo ubukene bugenda bugabanuka kandi ngo buzakomeza kugabanuka no mu myaka iri imbere kuko Leta yahagurukiye kuburwanya.

Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, avuga ko hari gahunda nyinshi Leta yashyizeho zo gukomeza guhangana n’ubukene.

Yagize ati “Dufite gahunda yo kurwanya ubukene ku buryo muri 2020 buzaba buri munsi ya 10% kandi abakene bakabije ntabazaba bagihari.”

Yizeza ko bizashoboka kubera izi gahunda Leta yashyizeho zirimo VUP, Girinka na Girubucuruzi ndetse na za gahunda zitanga imirimo myinshi ku bakene (HIMO) n’izindi zizagenda ziboneka.

Yongeraho ko iyi mibare yatanzwe na NISR ifitiye akamaro kanini igihugu kuko ngo ari yo Leta iheraho isuzuma icyo gahunda zose zikoreshwa zo kurwanya ubukene zagezeho, bityo bigatanga umurongo mushya wo kuburwanya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka