U Rwanda rwazigamye Miliyoni 125 Frw ku yatangwaga ku ngendo z’akazi zijya mu mahanga

U Rwanda rwazigamye Miliyoni 125 ku mafaranga yatangwaha ku ngendo z’akazi zijya mu mahanga, kuko zagabanyijwe nk’uko byifujwe mu mwiherero w’abayobozi w’umwaka ushize.

Bamwe mu bayobozi b'Igihugu baganiriza abanyamakuru ku byavuye mu mwiherero wa 14
Bamwe mu bayobozi b’Igihugu baganiriza abanyamakuru ku byavuye mu mwiherero wa 14

Byatangajwe kuri uyu wa 3 Werurwe 2017, ubwo bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije gusobanura ibyavuye mu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Dr Uzziel Ndagijimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ushinzwe igenamigambi, avuga uko uyu mwanzuro wagezweho.

Agira ati “Hashyizwe mu bikorwa ingamba zo kugabanya izi ngendo hagakorwa iza ngombwa, naho inama zindi zikitabirwa n’abakozi ba za Ambasade cyangwa hagakoreshwa ‘Video Conference’.

Byatumye twunguka miliyoni 125RWf, kandi zishobora kwiyongera kuko umwaka w’ingengo y’imari utararangira."

Akomeza avuga ko mbere izi ngendo zatwaraga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2RWf, uyu ngo ukaba ari umwe mu myanzuro yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimishijwe.

Abanyamakuru barimo kugezwaho imyanzuro y'umwiherero wa 14
Abanyamakuru barimo kugezwaho imyanzuro y’umwiherero wa 14

Prof Shyaka Anastase, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yavuze ko uyu mwiherero ahanini wibanze ku mitangire ya servisi mu nzego zose z’igihugu kuko ngo hari ahari ibyuho mu gufata ibyemezo.

Ati “Mu myiherero yabanje habaga hari ibintu runaka bigomba kwigwaho, ariko uyu buri rwego rwerekanye ibyo rwakoze, ibyagezweho n’ibitarabashije kugerwaho.

Ibi ni byo biri mu mitangire ya servisi kuko gutanga servisi nziza si ukwakira abatugana duseka gusa, ahubwo ni ukuzuza inshingano. Hari rero ahagaragaye ibyuho kubera kudafata ibyemezo vuba no kurebera."

Mu bindi byavuzweho cyane ni ukongera imbaraga mu buhinzi hagamijwe ko Abanyarwanda bihaza mu biribwa ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), aho inzego zose za Leta zasabwe gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese niba Leta yarungutse izo million zose kuberako ingendo zitaringombwa zahagaritswe ubwo amafaranga yasesaguwe mbere yuwo mwanzuro abayobozi bagikora igendo zitari ngombwa abanyarwanda bazayabaza nde?

Alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka