U Rwanda rwarangije kubaka imiyoboro na sitasiyo y’amashanyarazi azacuruzwa mu karere ruherereyemo

Minisiteri y’Ibikorwa remezo(MININFRA) ibinyujije mu kigo gishinzwe Ingufu(REG), yagaragaje ibikorwa remezo byubatswe guhera muri Werurwe 2019, bizanyuzwamo amashanyarazi aturuka cyangwa yoherezwa hose mu gihugu no hanze yacyo.

Amb Gatete ashima ko u Rwanda ruri imbere mu kubaka ibikorwa remezo by'amashanyarazi bihuza Akarere k'Ibiyaga Bigari na Afurika y'Iburasirazuba by'umwihariko
Amb Gatete ashima ko u Rwanda ruri imbere mu kubaka ibikorwa remezo by’amashanyarazi bihuza Akarere k’Ibiyaga Bigari na Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Claver Gatete yatashye sitasiyo nini kurusha izindi, kugeza ubu irimo kwakira no gukwirakwiza hirya no hino mu gihugu amashanyarazi aturuka kuri gazi metane iri mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi.

Iyi sitasiyo yubatswe i Nduba mu karere ka Gasabo, izunganirwa n’iya Birembo muri Bumbogo ndetse n’izindi eshatu zigiye kubakwa kugira ngo zizajye zikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda hose no mu bihugu bituranye na rwo.

U Rwanda rumaze kubaka umuyoboro uzajya uzana ndetse wohereza amashanyarazi muri Uganda unyuze mu gace ka Mirama Hills karimo urugomero, hakaba n’undi unyura ku rugomero rwa Rusumo ruzatanga Megawati 80 ukazakomereza muri Tanzania.

Sitasiyo y'amashanyarazi yatashywe iri ku rwego mpuzamahanga
Sitasiyo y’amashanyarazi yatashywe iri ku rwego mpuzamahanga

Minisitiri Gatete akomeza avuga ko mu mezi arindiwi ari imbere hari undi muyoboro uzatanga Megawati 70 z’amashanyarazi azava kuri nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru, ukazanakomereza mu gihugu cy’u Burundi.

U Rwanda kandi ruteganya kubona izindi Megawati 106 zizava kuri gazi metane mu kiyaga cya Kivu mu mwaka utaha, hamwe na NyabarongoII izatanga megawati 43.

Imiyoboro igera ku mipaka y’ibihugu ireshya n’ibirometero 286 hamwe na sitasiyo y’i Nduba na Birembo, ngo byubatswe hakoreshejwe amayero miliyoni 111(ararenga amanyarwanda miliyari 111).

Aya mafaranga akaba yaratanzwe na Leta y’u Rwanda, Banki nyafurika itsura amajyambere(AfDB), ndetse n’ibihugu by’u Buholandi n’u Budage.

Minisitiri Gatete agira ati "Turangije mbere y’ibindi bihugu, na bo barakora kugira ngo dushobore kuba twahahirana".

"Ubu noneho dushatse gucuruzanya n’ibindi bihugu bizatworohera kuko tuzaba tubonye amashanyarazi afite imbaraga zihagije".

Umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere(BAD) mu Rwanda, Martha Phiri avuga ko batanze inguzanyo kuri iyi mishinga bagamije gufasha abaturage b’ibihugu bya Afurika kubona amashanyarazi ahendutse bakiteza imbere, kwihuriza hamwe no guhahirana kw’ibihugu.

Abubatse sitasiyo y'amashanyarazi y'i Nduba hamwe n'imiyoboro igera ku mipaka u Rwanda ruhana n'ibihugu bituranyi, bose ni Abanyarwanda. Aha bari mu ifoto hamwe n'abandi bafatanyabikorwa n'abayobozi baje gutaha ibi bikorwa
Abubatse sitasiyo y’amashanyarazi y’i Nduba hamwe n’imiyoboro igera ku mipaka u Rwanda ruhana n’ibihugu bituranyi, bose ni Abanyarwanda. Aha bari mu ifoto hamwe n’abandi bafatanyabikorwa n’abayobozi baje gutaha ibi bikorwa

Sitasiyo z’amashanyarazi zirimo kubakwa zizaba zishinzwe kuyagabanyiriza ubukana mu gihe yinjira mu gihugu akava kuri KV 220 akajya ku gipimo cya KV 110, yaba yoherejwe hanze y’igihugu bikaba imbusane.

Ikigo gishinzwe Ingufu(REG) kivuga ko kuri ubu gitanga mu Rwanda hose megawati 221 z’umuriro w’amashanyarazi, ariko ko cyifuza megawati 500 kugira ngo kizabe gihagije abaturage bose mu gihugu bitarenze umwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka