U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’imijyi

U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya mbere inama mpuzamahanga yiswe ‘Africa Smart Cities Investment Summit’, izabera i Kigali ku itariki 6-8 Nzeri 2023, ikazaba igamije kureba uburyo hakubakwa imijyi ibereye Abaturarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Byatangarijwe mu nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, yahuje inzego za Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, iyi nama ibera i Kigali ikaba ari iyo gutegura iyo izaba muri Nzeri.

Umuyobozi wa Komite itegura Africa Smart Cities Investment Summit, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abantu batandukanye barimo n’abashoramari, kugira ngo barebere hamwe icyerekezo cyatanzwe uko cyagerwaho.

Ati “Tuzagaragaza imijyi mirongo itatu ya mbere yatoranyijwe n’uburyo igenda ikurikirana, n’ibyo bakora byatuma abandi bashobora kubigiraho. Tuzaba dufite abashakashatsi bazerekana ubushakashatsi bwabo, hazaba hari n’abikorera bafite ibisubizo ku mijyi. Bazashyiraho n’ahantu abafite imishinga ndetse n’abashoramari bazahurira, kugira ngo baganire uko bashora imari mu guteza imbere imijyi.”

Ni inama yiga ku iterambere ry'imijyi
Ni inama yiga ku iterambere ry’imijyi

Yakomeje avuga ko bishimiye kuba Umujyi wa Kigali ubaye uwa mbere mu kwakira iyi nama mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko hari byinshi bamaze kugeraho.

Ati “Turimo kureba uburyo bwo gukoresha amatara yo ku mihanda, ukaba wamenya ahari ikibazo ukaba wakosora bidasabye ko wajyayo. Turareba kandi n’uburyo ducunga imyanda iva mu ngo zacu no mu buryo ducunga amazi, yaba ayimvura cyangwa ava mu ngo akaba yakoreshwa n’ikindi. Ibyo rero ni uburyo dukora mu kunoza imicungire y’umujyi tutibagiwe no kubungabunga ibidukikije, ibyo byose tubikora hagendewe ku ikoranabuhanga.”

Rubingisa yakomeje avuga ko hatazarebwa gusa Umujyi wa Kigali nk’Umurwa mukuru w’u Rwanda, ahubwo bazareba n’indi mijyi yunganira Kigali, kugira ngo bahe amahirwe angana Abanyarwanda bose, bazamukire rimwe.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

Muri iyi nama hagaragajwe uburyo abaturage bagenda biyongera, haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika hose, bityo abayitabiriye basaba ko servisi abaturage bahabwa zinozwa bityo babeho neza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, avuga ko muri Afurika bitarenze 2050, hazaba hari abaturage barenga Miliyari 2.4, kandi 60% muri bo bazaba batuye mu mijyi.

Avuga ko iyo urebye imijyi uko yubatse, serivisi zihabwa abaturage zijyanye n’ibyo bakeneye, yaba iby’uburezi, iby’ubuzima, gutwara abantu n’ibintu, itumanaho, amazi n’amashanyarazi, ngo iyo urebye uyu munsi uko abaturage barushaho kwiyongera, ibyo ntibyatuma babasha kubaho neza, ariyo mpamvu y’iyo nama.

Ati “Hari byinshi bimaze gukorwa mu Rwanda, by’umwihariko mu gushyira umuturage imbere no kumuha serivisi inoze, ariko urebye uburyo abatuye umujyi biyongera, ugasanga hari byinshi bikenewe gukorwa.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda

Iradukunda avuga ko iyi nama izazana ibihugu bitandukanye kugira ngo bige ku buryo bafatanya mu ishoramari, kandi ngo iyo haje n’abashoramari bakabereka amahirwe ahari, bituma iterambere ryihuta bityo imijyi izabaho mu myaka iri imbere, izabashe gufasha abaturage uko bikwiye.

Abazitabira Africa Smart Cities Investment Summit bazaba barenze 1000, baturutse mu Rwanda no hanze yarwo, bazaba barimo abahagarariye ibihugu byabo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abashoramari n’abandi bafite udushya dutandukanye.

Muri 2017, Perezida Paul Kagame yashyizeho gahunda yo guteza imbere imijyi ya Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga, ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa hamwe na hamwe.

Jean Philbert Nsengimana asobanura iby'iyo nama igiye kubera mu Rwanda
Jean Philbert Nsengimana asobanura iby’iyo nama igiye kubera mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka