U Rwanda na Nigeria mu bufatanye bugamije impinduka muri Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida w’iki gihugu, Muhammadu Buhari, yavuze ko ibiganiro bagiranye bigamije impinduka kuri Afurika.

Minisitiri Mushikiwabo yari yashyiriye ubutumwa Perezida Kagame yageneye mugenzi we wa Nigeria, Muhamadu Buhari
Minisitiri Mushikiwabo yari yashyiriye ubutumwa Perezida Kagame yageneye mugenzi we wa Nigeria, Muhamadu Buhari

Minisitiri Mushikiwabo yari yakoreye uruzinduko muri Nigeria nk’intumwa ya Perezida Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama 2017.

Ubutumwa yari ajyanye bwari bujyanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi no kuzamura ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika.

Yagize ati “Impinduka z’ingenzi ziri gukorwa mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe, ibijyanye n’umutekano n’ubutwererane hagat y’u Rwanda na Nigeria biri mu bintu twibanzeho.”

Mushikiwabo yavuze ko ibi biganiro byibanze ku butwererane bw'ibihugu byombi, umutekano n'impinduka muri Afurika
Mushikiwabo yavuze ko ibi biganiro byibanze ku butwererane bw’ibihugu byombi, umutekano n’impinduka muri Afurika

U Rwanda na Nigeria bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bukungu no muri politiki. Mu minsi ishize ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufashanya mu guteza imbere ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka