Twabyinaga imiyoborere myiza tutazi aho ikomoka-Abaturage ba Karenge

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karenge Akarere ka Rwamagana bavuga ko bajyaga bishimira imiyoborere y’Igihugu n’uburyo Umukuru w’Igihugu yicisha bugufi batazi ko bikomoka ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko abari abasirikare ba RPA/Inkotanyi babayeho mu buzima bubi ndetse uwari umuyobozi w’urugamba arara mu mwobo (indake).

Babitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024, ubwo abaturage mu byiciro bitandukanye bihagarariye abandi basuraga umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu ikiciro cya mbere kuva ku Mupaka wa Kagitumba ahatangirijwe urugamba kugera Gikoba ahari indake ya mbere yabagamo umuyobozi w’urugamba.

Kuri uyu wa gatandatu hari hatahiwe abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage b’Umurenge wa Karenge Akarere ka Rwamagana aho basuye uyu muhora bagamije kwiga amateka n’ubuzima bw’ingabo zahoze ari iza RPA/Inkotanyi.

Uwituze Letitia yakuriye I Rutunga mu Karere ka Gasabo, ariko washatse mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Karenge, avuga ko yakuze iwabo bitwa ibyitso by’Inkotanyi ku buryo uretse kuba mu buzima bugoye ise umubyara wari umwarimu yahoraga afungwa anakubitwa kubera izina izina yambitswe.

Uyu wakunze akunda Inkotanyi n’indirimbo n’ibiganiro byatangirwaga kuri Radiyo Muhabura yumvaga yihishe, yasuye uyu muhora w’amateka yo kubohora Igihugu ageze ku ndake Perezida wa Repubulika yabayeho afatwa n’ikiniga amarira arisuka.

Avuga ko uku kwicisha bugufi byaranze Umukuru w’Igihugu abona abantu bose bakwiye guhinduka bagakora bagamije inyungu rusange aho kuba izabo bwite.

Ati “Jye ndumva abantu bose bahinduka, barebye imbaraga zabayeho, umuntu akakuvunikira nta nyungu, dukwiye gukuramo isomo ry’uko ukora ukorera Igihugu ntukore inyungu zawe, uriya musaza yadupfiriye na mwene nyina yenda yasize hano kujya kuryama hasi kwicisha bugufi buriya nkuyemo byinshi ubundi nabyinaga ibyo ntazi.”

Ingabire Gloriose, we avuga ko nyuma yo gusura umuhora w’amateka y’urugamba rwo kwibohora yahigiye isomo ryo kwihangana no kudacika intege.

Yagize ati “Barebye akababaro k’ababyeyi babo bari mu buhunzi imyaka myinshi bahitamo kukabamara no gushaka gakondo yabo. Ikindi mu rugamba baranzwe no kudacika intege n’ubwo bari mu bibazo byinshi ari nabyo byatumye batsinda urugamba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu, Kagabo Rwamunono Richard, avuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ubu ikiciro gikurikiyeho ari iterambere.

Agira ati “Imbaraga zakoreshejwe icyo gihe ni ubwitange no kudatezuka ninazo dukwiye kwimurira muri uru rugamba rwacu rwa buri munsi kugira ngo tugende duhangana n’uko ibihe bihinduka, ibikenewe ni byinshi mu kubaka iterambere ry’Igihugu n’iryacu.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko gusura no kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bifasha uwari ugiye guteshuka mu nshingano kwisubiraho.
Ati “Gutekereza kumenya uko Igihugu cyabohowe, burya niyo wadohotse mu byo ukora cyangwa mu nshingano ariko ukaza hano uhita uvuga uti ntacyadusubiza hariya namba.”

Abasuye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bo mu Murenge wa Karenge bihaye ingamba zo kujya kwigisha bagenzi babo kurushaho gukunda Igihugu no kukitangira mu buryo bwose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka