Transform Africa isigiye iki u Rwanda na Afurika?

Inama ya Transform Africa yaberaga i Kigali yasojwe ku mugaragaro isize iciye agahigo ku zindi zayibanjirije mu byagezweho, inaharurira inzira izindi zizayikurikira.

Perezida Kagame mu biganiro n'abandi bayobozi b'ibihugu bitandukanye
Perezida Kagame mu biganiro n’abandi bayobozi b’ibihugu bitandukanye

Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwatangije igitekerezo cyo guhuza Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga mu kiswe “Smart Africa Initiative” cyaje guhinduka “Smart Africa Alliance”. Kuva icyo gihe habaye inama ebyiri zagendaga zishishikariza ibindi bihugu kwiyunga kuri uyu muryango.

Izo nama uko ari ebyiri, harimo iyo mu 2013 na 2015 zashoboye guhuza abanyamuryango (ibihugu) 18 muri Smart Africa Alliance, zinashyiraho amategeko agenga iri huriro, ariko muri zose ntayigeze ihiga iya 2017 isigiye u Rwanda n’Abanyafurika isura y’Afurika n’ikoranabuhanga mu minsi iri imbere ibihugu byose biramutse bishyize hamwe.

Dr. Hamadoun Touré, umuyobozi wa Smart Africa Alliance, kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama, bibajije impamvu Afurika idatera imbere kandi ifite iby’ibanze byatuma igera ku iterambere yifuza ryose.

Dr Hamadoun Touré umuyobozi wa Smart Africa Alliance
Dr Hamadoun Touré umuyobozi wa Smart Africa Alliance

Perezida Kagame yavuze ko zimwe mu mpamvu zidindiza Afurika ari ubushake buke bw’abayobozi bwo kudakora ibyo bagakwiye kuba bashyira mu bikorwa. Asaba abayobozi b’Abanyafurika guhera ku bishoboka nko gushyiraho politiki zinoze no kubahiriza ibyemeranijweho ibindi bikazikora.

Yagize Ati “Guhuza Afurika mu ikoranabuhanga ntibyadindijwe n’ibikorwa remezo ahubwo byadindijwe no kutagira ubwira bwo gukora ibyo twagakwiye gukora.”

Abaperezida nka Mahamadou Issoufou wa Niger na Perezida Boubacar Keita wa Mali, bombi bemeje ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame no kureba kure kwe, ari bimwe mu byafasha Afurika kugera ku ntego zo guhuriza Afurika mu ikoranabuhanga.

Iyi nama isize ubushake n’umwete biganisha Afurika ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga yifuza, ariko inasize bimwe mu bimenyetso bifatika byerekana impinduka mu mitekerereze y’Abanyafurika.

1. Hasinywe amasezerano ya miliyoni 50 z’Amadolari yo gushyira mu bikorwa gahunda ya “Smart Cities”

Abantu batandukanye muri Transform Africa
Abantu batandukanye muri Transform Africa

Gahunda ya Smart Cities ni yo yari ingingo nkuru muri iyi nama ya 2017, hagombaga kwigwa uburyo bwafasha mu gutuma imijyi ya Afurika igira ikoranabuhanga, ntiyangize ibidukikije kandi igatanga amahirwe kuri bose ku buryo byihutisha iterambere.

Isinywa ry’ayo masezerano ryafashwe nk’imwe mu ntambwe z’ingenzi mu gusatira iyo gahunda ishobora kuzahindura ahazaza h’imijyi Nyafurika, mu gihe yaramuka ishyizwe mu bikorwa.

Amwe muri aya masezerano yasinywe ni hagati ya Smart Africa Alliance na sosiyete yitwa Anteverti, izafasha mu gutanga ubumenyi no guhugura abazakora ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya “Smart Cities”, hari andi Leta y’u Rwanda yagiye isinyana n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Niger na Inmarsat. Leta y’u Burusiya nayo yiyemeje gushyigikira Afurika muri uru rugendo.

2. Urubyiruko rwarashyigikiwe

Ibihumbi 45 by’Amadolari y’Amerika yashowe mu mishinga y’urubyiruko rwagaragaje imishinga yahize indi mu ikoranabuhanga, muri gahunda yiswe “Face the Gorillas.”

Abayobozi basezeranaho ianama irangiye
Abayobozi basezeranaho ianama irangiye

3. Umubare w’abitabiriye nawo wariyongereye

Mu nama za Transform Africa zabanje ubwitabire bwabarirwaga mu bihumbi bitatu ariko uyu mwaka habaye impinduka zidasanzwe kuko abitabiriye bageze ku bihumbi bine. Aba biyongeraho abanyamakuru basaga 200 baje gutara amakuru, baturutse hirya no hino ku isi.

4. Abanyamuryango bashya

Abanyamuryango ba “Smart Africa Alliance” bavuye ku bihugu 18 bigera kuri 21, nyuma y’uko Afurika y’Epfo, Cameroun na Tunisia byamaze kuwinjiramo. Ibindi bibiri ari byo Nigeria na Sao Tome nabyo biri mu biganiro.

5. Ibindi bikorwa bishya biteganijwe mu minsi izaza

Muri iyi nama hari ibindi bikorwa bishya byavutse umuntu akwiye gutegereza mu minsi izaza. Muri byo harimo amarushanwa ya Miss Geek Afurika. Ayo marushanwa yakorwaga ku rwego rw’igihugu ariko ubu yagizwe Nyafurika, ku nshuro ya mbere yegukanywe n’Umunyakenya.

Kigali Africa Smart Women Declaration. Aya ni amasezerano agena uburyo ibihugu byose bya Afurika bikwiye guha agaciro umugore n’umukobwa, kugira ngo agaragaze uruhare rwe mu ikoranabuhanga.

Nyuma yo gusoza inama ya Transform Africa
Nyuma yo gusoza inama ya Transform Africa

Ishusho mbonera y’Imijyi Nyafurika yubahiriza ikoranabuhanga no kutangiza ibidukikije “Blue Print Book”. Iki gitabo nacyo kizaba gikubiyemo uburyo ibihugu byo muri Afurika bigomba kubaka imijyi ijyanye n’icyerekezo, itangiza ikirere, ifite ibikorwaremezo byorohereza ikoranabuhanga, ikanatanga amahirwe.

Inama ya Transform Africa yasojwe
Inama ya Transform Africa yasojwe

Inama ya Transform Africa izajya iba buri mwaka, aho kuba rimwe mu myaka ibiri nk’uko byari bisanzwe, inama y’ubutaha iteganijwe ku itariki 9 kugeza 11 Gicurasi 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mzehe wetu ongera pongezi kwa mema yote unayo tendea Rwanda na wanyarwanda tunafurahi na tunafurahia pia tunajivunia kuishi kwetu Rwanda

issa yanditse ku itariki ya: 14-05-2017  →  Musubize

TRANSFORM AFRICA ni igitekerezo kiza.Ariko ntabwo presidents ba Africa bashyira hamwe.Abenshi basahura igihugu,bagatonesha bene wabo,aho kureba inyungu z’igihugu na Africa.Ibihugu byinshi bifite petrole,minerals,amashyamba,etc...Ariko birakennye cyane.
Nubwo abantu banga kubyemera,ubwami bw’imana dusoma muli Daniel 2:44 nibwo buzakora Transformation y’isi yose.Nkuko iryo somo rivuga,ubwami bw’imana ni ubutegetsi bw’imana buzaza bugakuraho abategetsi bose bo ku isi,noneho YESU akaba ariwe utegeka isi yose izaba igihugu kimwe (Revelations 11:15).Ibyo bizaba ku Munsi w’imperuka.Imana izarimbura abantu bose banga kumva ibyo Bible ivuga,bagakeka ko abantu aribo bagira isi paradizo kandi bidashoboka.YESU yasize asabye abakristu nyakuri ’gushaka ubutegetsi bw’imana (Matayo 6:33).Bible ivuga ko abantu badashobora kwiyobora neza ngo bishoboke.

VUNINGOMA EZRA yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka