Suduni y’Epfo irifuza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nk’u Rwanda

Abayobozi ba Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Sudani y’Epfo bari mu Rwanda, bashaka kumenya uburyo bakomora ibikomere byatewe n’intambara bamazemo imyaka myinshi.

Abayobozi ba SSPRC n'abayobozi b'Inyenyeri n'Akarere ka Rubavu.
Abayobozi ba SSPRC n’abayobozi b’Inyenyeri n’Akarere ka Rubavu.

Kuri uyu wa kane tariki 30 Kamena 2016, Hon Chuol Rambang Luoth uyobora Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge muri Sudani yepfo (SSPRC) aherekejwe nabo bakorana n’ubuyobozi bwa UNDP basuye ishyirahamwe Inyenyeri rikorera mu murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu kugira ngo bamenye uburyo Abanyarwanda bashoboye kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Chuol Rambang avuga ko baje mu Rwanda kwigira ku ntambwe yatewe mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside ya korewe abatutsi kuko nabo bavuye mu bibizo by’intambara kandi hari amoko afitanye amakimbirane.

Yagize ati “Twifuza kumenya amateka u Rwanda rwanyuzemo n’uburyo rwashoboye kuyasohokamo kugira biduhe isomo ry’uko twabikoresha mu gihugu cyacu.”

yavuze ko mu minsi itatu bari mu Rwanda basuye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ikigo cya Mutobo cyakiba abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro irwanya u Rwanda kandi ibyo babonye bitangaje.

Ati “Dukeneye kwiga byinshi ku Rwanda haba mu mikorere no gukunda igihugu nyuma y’ubwigenge twabonye ariko bugakurikirwa n’intambara zikomoka ku makimbirane y’amoko.”

Mu buhamya Chuol Rambang n’abamuherekeje bahawe n’abagize Inyenyeri, babwiwe ko ibyo bakora bishingiye mu kubaka indangagaciro z’Abanyarwanda na kirazira bijyana no gusaba imbabazi no kuzitanga.

Mudenge Boniface watangije Inyenyeri avuga ko kunga ubumwe n’ababiciye muri Jenoside byatumye babana mu mahoro, nk’uko byahozeho mbere y’ubukoroni n’ubuyobozi bubi bwababubyemo amacakubiri.

Ati “Abahutu n’Abatutsi batuye aha mbere y’ubukoroni bari babanye neza nubwo muri Jenoside bamwe mu bavandimwe bacu b’abahutu batwiciye bakatwangiriza.

Jenoside irangiye twarabahamagaye aho bahungiye muri Congo baraza tubana neza twirinda kwihorera ahubwo abakoze ibyaha tubagira inama yo gusaba imbabazi kandi dushishikariza n’abiciwe kubabarira.”

Inyigisho z’Inyenyeri zatumye mu gihe cyo kwishyuza imitungo yangijwe muri Jenoside mu murenge wa Bugeshi abangirijwe baharira ababangirije imitungo ifite agaciro ka miliyoni 100Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu ndi south Sudan ariko bemeye bakigira k’uRwanda byabaribyiza cyane ko arabavandimwe bacu dukurikije uburyo tubona babanye nabi cyane amoko yabo atumvikana baramutse bumvikanye byadushimisha.

Together yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Ndabashimye cyane

Together yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka