Rwamagana: Abasenyewe n’ibiza bahawe ubufasha

Minisiteri y’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yahaye ibikoresho bitandukanye abaturage bo muri Rwamagana bibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura imaze iminsi igwa.

Bahawe ibikoresho birimo ibiringiti, ibikombe n'amasahani
Bahawe ibikoresho birimo ibiringiti, ibikombe n’amasahani

Ibikoresho birimo ibiringi byo kwiyorosa, imikeka yo kuryamaho, ibikombe, amasahani, amasabune nibyo byahawe iyo miryango 179, ku itariki ya 04 Ukwakira 2016.

Ntakirutimana Emmanuel, umwe mu bahawe ubufasha avuga ko buzamufasha cyane kuko imvura yamusenyeye kuburyo nta kintu na kimwe yasigaranye mu nzu.

Agira ati “Kuba bampaye isahane zo kuriraho ikiringiti n’umukeka ndetse n’isabune bigiye ku mfasha nanjye nkomeza gushakisha imibereho.”

Mugenzi we witwa Mukarwigema Petronile avuga ko ibikoresho ahawe bimukuye habi kuko abonye umukeka wo kujya aryamaho n’uburingiti bwo kwiyorosa.

Budederi Eric, umukozi muri MIDIMAR mu ishami rishinzwe gutabara abahuye n’ibiza avuga ko ibikoresho batanze bifite agaciro kangana na miliyoni 7RWf.

Ibi bikoresho byose babihawe na MIDIMAR
Ibi bikoresho byose babihawe na MIDIMAR

Iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Musha kuko ari wo murenge ufite abaturage benshi bibasiwe n’ibiza. Aba batura bakazanahabwa amabati yo gusaka inzu zabo zasambuwe n’umuyaga.

Umutangana Olivier, umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza n’iterambere mu Karere ka Rwamagana avuga ko ibikora byo gufasha abahuye n’ibiza bigikomeza.

Ahamya ko bari kugenda bakora ubuvugizi mu bafatanyabikorwa b’akarere binyuze mu ihuriro ryabo JADF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyizakubafasha bibafashakubona ubuzimabwizacyanenkabakiribatonyakubafashabizababerabyiza murakoze ya niringiye Josua1 Guturukamukarerekarusizi

niringiye Josua1 yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka